Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda byafashe umwanzuro, ku wa Gatandatu mu nama ya 8 isanzwe ya komisiyo nini ihuriweho yabereye i Kinshasa, w’ikurwaho rya viza zo kwinjira mu gihugu kimwe cyangwa ikindi, hagamijwe guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu, nk’uko byatangajwe n’abayobozi.
Mu itangazo rihuriweho ryasinywe na minisitiri wa Uganda ushinzwe ibibazo by’akarere, Rebecca Kadaga na mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antipas Mbusa Nyamwisi, ngo ibihugu byombi byemeye gukuraho amafaranga ya viza hagamijwe koroshya ubwisanzure mu rujya n’uruza rw’abaturage nk’uko bitangazwa na New Vision.

Minisitiri Mbusa Nyamwisi ushinzwe ibibazo by’akarere yagize ati: “Mu myanzuro y’iyi nama ya 8 isanzwe ya komisiyo nini ihuriweho hagati ya DRC na Uganda, turavuga ikurwaho ry’uburenganzira bwa viza, hagamijwe guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu kubw’ineza rusange y’abaturage b’ibihugu byacu byombi badakeneye ikindi usibye umugati n’amahoro…”
Yongeyeho ati: “uyu mwanya ni ingenzi cyane haba ku bihugu byombi ndetse no mu karere kacu, kubera ko impamvu zo guhangana hagati yacu zihari, ariko tugomba gushyira ingufu mu guhindura ibyo byose mo imbaraga zo kwiyubaka no kwiteza imbere. Ibi nibyo abaturage bacu bakeneye, kuko n’urugendo rwa kilometero rutangirana n’intambwe ya mbere. ”

Ku rundi ruhande nk’uko tubikesha mediacongo.net, impande zombi zasuzumye ibibazo bifitanye isano cyane cyane n’umutekano no kugaragaza imbago z’imipaka bahuriyeho, ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, guhagarika imitwe yitwaje intwaro ibangamiye ibihugu byombi, ndetse no kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto, kimwe no gucyura impunzi .


