Perezida wa Sena ya Congo, Modeste Bahati Lukwebo, mu nama rusange yo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 17 Mata 2023, i Kinshasa, yahamagariye abanyapolitiki bo muri iki gihugu kwishyira hamwe mu guhangana n’ikibazo cyo gucamo ibice igihugu kiremereye Repubulika ya Demokarasi ya Congo .
Mu ijambo rye, umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena yasabye abasenateri gushyira ku ruhande ibyo batandukaniyeho muri politiki bagashyira imbere inyungu z’igihugu.
Ati: “Ubugambanyi ntibukiri ibanga. Burazwi. Ariko ubu tugomba kugira icyo dukora. Kugira ngo tugire icyo dukora, twese tugomba kumera nk’umuntu umwe. Kandi kubikora, tugomba gushyira ku ruhande amarangamutima, ibibazo bya politiki, n’ibindi byose. Abantu bararwanira imyanya mu matora ataha, ariko se kubw’ikihe gihugu? Reka tubanze dutabare igihugu, ”
Yakomeje agira ati “Ni iki ushaka kuyobora, ninde ushaka kuyobora ejo? Niba ejo, tutagifite igihugu, uzaba minisitiri, umudepite, umusenateri cyangwa perezida w’ikihe gihugu?….”.


