Sosiyete sivile mu buryo yo mu nzego zitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo yandikiye ibaruwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo imusaba gukura abasirikare bose baturutse mu mitwe y’abarwanyi ku rutonde rw’abasirikari b’iki gihugu. Ibi bikubiye mu nyandiko yahawe abayobozi b’intara ya Kivu yohererezwa Perezida wa Repubulika nyuma y’urugendo rwo gushyigikira FARDC yabereye mu mihanda minini y’umujyi wa Bukavu ku ya 15 Gashyantare 2024.
“Turasaba perezida kwirukana abasirikari bose bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, bakavanwa mu gisirikari cya Kongo. Kuba mu gihugu harimo imitwe yitwaje intwaro irenga 120, sosiyete sivile ibona bigoye ko abayigize barwanya abandi.(Nko kuvuga ko abari mu mitwe yitwaje intaro bafatanyije na FARDC barwanye koko umutwe wa M23 babaishyizeho umutima Ndlr). Ngo igihe kirageze ngo ubutabera bubakurikirane kuko muri bo harimo n’abagambanyi.”
Mu byo bavuga kandi barasaba Leta gutora itegeko ryemera ko muri Kongo habaye jenoside ndetse hagashyirwaho n’uburyo bwo kuyibuka.
Sosiyete sivile yo mu majyepfo ya Kivu inavuga ko abaturage ba Kongo bagomba kwanga ibicuruzwa byose biva mu Rwanda (ifata nk’igihugu gitera inkunga umutwe wa M23), kandi bigaragara ku masoko ya Kongo. Gusa ibi bigasa n’ibigoranye kuko haba ku mupaka wa Rusizi na Rubavu, ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Kongo buri ku kigero kiri hejuru, aho usanga abanyarwanda benshi babyuka bajyana ibiribwa muri kongo n’abanyekongo baza kubishaka mu Rwanda. Kugira ngo wiyumvishe uburyo ubwo buhahirane buri ku rundi rwego, nuko nubwo Kongo ishinja U Rwanda gufasha umutwe wa M23, ariko itigeze ifata icyemezo cyo gufunga imipaka, kubera ingaruka cyagira kuri rubanda rusanzwe.
Bwiza.com


