RDC: Umudepite asanga Joseph Kabila ari we wafasha FARDC gutahura abanyamahanga bayicengeyemo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe havutse ibibazo bijyanye no gucisha umweyo mu gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), umudepite ku rwego rw’igihugu, Paul Tshilumbu, watorewe i Tshangu ku iturufu y’ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi, yemeza ko uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Joseph Kabila arashobora gufasha igisirikare gutahura abanyamahanga bagicengeyemo.

Kuri uyu wa Gatatu uyu udepite avugana na Media Congo yagize Ati: “Twese tuzi ko abagize uruhare mu bwiyunge bw’Abanyakatanga ari bo basenye igisirikare cyacu. Barakiretse gicengerwamo n’Abanyarwanda. Ndetse, niba hari umuntu ushobora kudufasha kumenya abacengezi mu ngabo zacu, ni Joseph Kabila kuko ari bagenzi bafatanyije mu ntambara ”,

Yakomeje agira ati “uwahoze ari Perezida Joseph Kabila azi aba bacengezi bari mu ngabo zacu kubera kuvanga no kwivanga byatumye aba Banyarwanda bazamuka nka Nkunda Batware, Bosco Ntanganda n’abandi ku myanya ikomeye.”

Ibi uyu mudepite akaba yabitangaje nyuma y’aho, mu ruzinduko aheruka kugirira i Goma ku Cyumweru, itariki ya 29 Gicurasi, umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Célestin Mbala, azamuye iki kibazo cyo kumenya abanyamahanga bacengeye muri FARDC. Kuri we, iki gikorwa “kigomba gukorwa intambwe ku yindi kugira ngo igisirikare cyacu kibemo abantu bakunda igihugu”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *