Umudepite watowe ku rwego rw’igihugu, Luc Mulimbalimba, ubarizwa mu ishyaka AFCD, muri Teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
Urukiko rwa Gisirikare mu Mujyi wa Bukavu rwakatiye Depite Mulimbalimba igihano cyo gufungwa imyaka 10 nyuma yo kumuhamya ibyaha yaregwaga byo gukoresha ingabo z’igihugu mu nyungu ze kandi binyuranye n’amategeko ya gisirikare.
Ibi byaje nyuma y’aho uyu mudepite yandikiye Umuyobozi wa regima ya gisirikare ya 3304 ikorera ahitwa Luvungi, amusaba abasirikare bo kumurindira umutekano kandi FARDC itemerewe kurinda abasivili.
Urukiko rwa gisirikare rukaba rwarakatiye uyu muyobozi wa regima ya 3304, Col Numbi Londjadi Apollinaire igihano cyo gufungwa imyaka 5 nk’umufatanyacyaha.
Iyi nkuru urubuga Imurenge.com rukesha Radio Maendeleo, iravuga ko abandi basirikare ba FARDC bari mu gatsiko k’abafatanyacyaha na Depite Mulimbalimba, bahise batabwa muri yombi bagakatirwa imyaka 4 y’igifungo.
Benshi muri aba basirikare ngo bakaba nabo ari abayobozi muri iyi regima ya 3304 ya FARDC nka Capt. Munene Munegabe Martin, Adjudant Mwamba Kwangasa, Sergeant Major Mukalayi Kabusungu, ba sergeants Mbuya Monga Delphin na Mohindo kavuse Justin.
Umwe mu basirikare bakuru bari bamaze iminsi bakorwaho iperereza niwe wagizwe umwere gusa. Uyu ni Col. Safari Mbabazi wari usanzwe yungirije Umuyobozi wa regima ya 3304 ya FARDC muri Luvungi.


