Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 20 Ukuboza mu masaha 2 mbere y’igihe cyagenwe amatora yagombaga kurangiriraho, umukandida Denis Mukwege yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’iimikorere mibi n’intege zagaragaye mu matora ari kuba. » Ariko, yamaganye icyemezo cya Komisiyo Yigenga ishinzwe Amatora (CENI) “cyo kongera igihe cyo gutora yuma y’igihe giteganijwe n’amategeko”.
Ati: “Tuributsa Perezida wa CENI ko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Twanze ubu buryo kandi dufite impungenge ko ibizava muri aya matora y’akajagari bitazagaragaza ubushake bw’abaturage ndetse n’icyifuzo cyabo gikomeye cy’impinduka. ”
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Ukuboza 2023, CENI yemeye gutinda kwagaragaye mu gutangira ibikorwa by’itora mu biro bimwe by’itora mu gihugu hose: “Ibiro by’itora byafunguwe bitinze bizakora amasaha 11, nk’uko biteganywa n’amategeko, kugira ngo abatora bose bazabashe gutora. ”
Uburiganya buteganijwe
Denis Mukwege yamaganye amakosa menshi yagaragaye kuri uyu munsi w’amatora:
Imashini zitora zitigeze zijyanwa mu turere twinshi two mu gihugu, cyangwa wasangaga mu maboko y’abantu batagakwiye kuba bazifite cyangwa se abakandida.
– Intonde z’itora zitashyizwe ku biro byinshi by’itora
– gufungura bitinze ibiro by’itora
– Abatora benshi batibonye amazina yabo ku malisiti y’itora
– Ahantu henshi habaye ihohoterwa hamwe no gusahura ibiro n’imashini by’itora bikozwe n’abatora batishimye.
Kuri we, uko kunanirwa ni “gihamya ko Guverinoma, Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga na Komisiyo yigenga ishinzwe amatora mu gihugu batigeze bashora imari ihagije mu kwemeza ko Abanyekongo bazigira amatora anyuze mu mucyo, yizewe, kandi mu mahoro”.


