Igipolisi cya Congo kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Ukuboza cyatatanyije abayoboke b’ihuriro Lamuka bari bagiye kwakira umukandida Martin Fayulu I Lubumbashi, aho uyu mukandida yagombaga kwiyamamariza muri uyu murwa mukuru wa Haut-Katanga. Abagera kuri babiri bishwe abandi basaga 40 barakomereka.
Ababonye uko ibintu byagenze babwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru ko inzira Martin Fayulu n’abamuherekeje bagombaga kunyuramo yahinduwe akanyuzwa mu gace ka Hewa Bora, mu gihe abayoboke b’iri huriro Lamuka abereye umukandida, bari bamutegerereje kuri Boulevard M’siri. Muri icyo gihe abandi bayoboke benshi bari bateraniye mu mujyi wa Lubumbashi rwagati.

Amakuru akaba avuga ko igipolisi cyatatanyije aba bayoboke bose gikoresheje imodoka y’ikamyo yabugenewe n’ibyuka biryana mu maso. Abantu ngo bakaba bitataniye impande zose kandi n’ubucuruzi bwari bwafunzwe. Abayoboke ba Fayulu bari aho mitingi yagombaga kubera hazwi nka Cité des jeunes nabo batatanyijwe n’igipolisi ndetse podium yagombaga kuvugirwaho ijambo irasenywa.

Ishyirahamwe riharanira ubutabera ry’abanyekongo ryitwa ACAJ mu magambo ahinnye riratangaza ko igipolisi cyanakoresheje amasasu ya nyayo agahitana abantu babiri, mu gihe abandi 43 bakomeretse barimo 15 bakomerekejwe n’amasasu ndetse n’umupolisi wakomeretse bikabije.


Andi makuru yo aravuga ko hari n’imodoka nyinshi zatwitswe n’abaturage bahise barya karunguu bagakora imyigaragambyo. Muri video yashyizwe ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, uwitwa Eve Bazaiba wo muri iri huriro rya Lamuka, wari kumwe na Adolphe Muzito ndetse n’umukandida Martin Fayulu ubwe, yemeje ko uyu mukandida nawe ari mu batewe ibyuka biryana mu maso.
Naho ku ruhande rw’igipolisi, cyatangaje ko cyatabaye kigiye kugarura ituze kubera ko abigaragambya bari batangiye gutwika amamodoka no kubatera ibintu.


