Padiri Godefroid Pembele, wakomerekeye mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru muri couvent ya Mukasa, mu Mujyi wa Kikwit, yahitanwe n’igikomere kuri uyu wa Mbere, itariki 9 Kanama, nk’uko byatangajwe na Musenyeri Timothée Bodika.
Padiri Pembele yari yarashwe mu rutugu nyuma indege imuvana Kikwit imujyana i Kinshasa kwa muganga nk’uko iyi nkuru dukeha Actualite.cd ivuga.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kikwit, Léonard Muntangu, watangaje ko hatangiye iperereza, yatangaj ko abo yise amabandi yinjiye mu nzu y’abapadiri (couvent) ubwo paruwasi yiteguraga kumva misa ya mbere y’umupadiri mushya wayo.
Uyu muyobozi yagize ati “Amabandi yagiye kwiba kubera ko paruwasi yiteguraga kwizihiza misa ya mbere y’umwe mu bapadiri bayo…Birumvikana ko bibwiye ko bazahasanga ibintu byiza, amafaranga n’ibindi; babateye mu ijoro…abandi nta bikomere bikomeye bagize. Batwaye ibintu bimwe”.
Iyi nkuru ivuga ko ibyaha muri uyu Mujyi wa Kikwit bimaze kuba akamenyero. Perezida w’nteko Ishinga Amategeko y’iyi ntara, Serge Makongo, yashyizeho itsinda rihoraho ryo gukangurira urubyiruko kwirinda ibyaha hejuru y’ibihano biteganyirijwe ababifatirwamo.


