RDC: Umuyobozi Mukuru yirukanwe, yaba azira amafaranga y’ubukerarugendo u Rwanda rwinjirije igihugu

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) gishinzwe kubungabunga ibidukikije kizwi nka ICCN, Past. Dr Cosma Wilungula yirukanwe kuri izi nshingano.

Ibaruwa imwirukana yasohowe na Minisiteri y’Ibidukikije tariki ya 7 Kanama 2021, gusa ntisobanura impamvu uyu Muyobozi Mukuru yirukanwe kuri iyi nshingano, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byabitangaje.

Gusa umwe mu bayobozi utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Reuters ko kwirukanwa kwa Walungula gufitanye isano n’icyaha akekwaho cyo “kunyereza amafaranga” u Rwanda rwinjirije RDC binyuze mu bukerarugendo bwakorewe muri Pariki ya Virunga.

Pariki ya Virunga ifatanye na Pariki y’Ibirunga, zombi zicumbikiye inyamaswa zisurwa n’abakerarugendo cyane cyane ingagi. Hari ubwo ingagi zo ku ruhande rwa RDC ziza ku ruhande rw’u Rwanda, zigasurwa, zikinjiza amadovize.

Nyuma yo kwinjiza amafaranga ziri ku butaka bw’igihugu, habaho ubwumvikane hagati ya Guverinoma zombi, u Rwanda rukishyura RDC amafaranga ingagi zayo zinjije biciye mu bukerarugendo.

Ibi byabaye kuva muri Gashyantare 2021 Sama Lukonde yaba Minisitiri w’Intebe, u Rwanda ruha RDC amadolari ya Amerika 179,000 rwinjije kuva icyorezo cya Covid-19 cyaza, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubukerarugendo, Modero Nsimba mu kwezi gishize.

Minisitiri Nsimba yatangaje ko hari andi madolari 300,000 u Rwanda ruteganya guha RDC.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC: Umuyobozi Mukuru yirukanwe, yaba azira amafaranga y’ubukerarugendo u Rwanda rwinjirije igihugu
    Ariko ibintu u Rwanda rukora hari ahamdi bina kw’isi. Imana ibahezagera bayobozi b’u Rwanda.
    Uwo mutima mwiza no kugira icyerekezo kiza kireberera Afurika yose muzagihorane.
    Ubu M7 afashe kashi nka xiriya we na Salim S bayasubiza?

  2. RDC: Umuyobozi Mukuru yirukanwe, yaba azira amafaranga y’ubukerarugendo u Rwanda rwinjirije igihugu
    Ariko ibintu u Rwanda rukora hari ahamdi bina kw’isi. Imana ibahezagera bayobozi b’u Rwanda.
    Uwo mutima mwiza no kugira icyerekezo kiza kireberera Afurika yose muzagihorane.
    Ubu M7 afashe kashi nka xiriya we na Salim S bayasubiza?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *