RDC: Umuyobozi w’akarere arashinja leta kurebera ubwicanyi bukorerwa abasivile

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’akarere ka Beni gaherereye mu burasirazuba bwa Kongo Bwanakawa Nyonyi, yatangaje ko inzego z’ubuyobozi bwo mu nzego zo hejuru muri kiriya gihugu zishobora kuba ari zimwe mu bihishe inyuma y’urugomo rumaze guhitana abasaga 1300 muri kiriya gihugu.
[ad id=”44145″]
Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa,Bwanakawa Nyonyi yagize ati “birashoboka cyane ko abanyepolitiki b’imbere mu bihugu bafite uruhare mu bwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage muri iki gihugu.” Uyu muyobozi anashinja abayobozi bo hejuru kurebera abagizi ba nabi bo mu mutwe wa ADF bagirira nabi baturage ariko ntibagire icyo babikoraho.
Uyu muyobozi yakomeje agira ati”ni gute abagizi ba nabi bo mu gihugu cya Uganda, batinyuka kwica no gukorera iyicarubozo abaturage bo mu gihugu kitari icyabo, leta ikarebera gusa ikarekera aho? Ni ikibazo buri wese yakwibaza.”
Amaraporo menshi agaragaza ko iri tsinda ry’abarwanyi ba ADF rikorera mu mashyamba ya Kongo ariko rifite inkomoko mu gihugu cya Ugandaryaba rifite izindi nyungu cyangwa amacenga na Leta ya Kongo atuma batarwanywa ngo birukanwe burundu.
[ad id=”44145″]
Uyu mutwe wa ADF watangiye gukorera mu mashyamba ya Kongo guhera mu mwaka wa 2011, aho kugeza mu kwezi kwa munani kw’uwo mwaka muri kariya karere ka Beni hari bahamaze gupfa abasaga 50.
Mu cyumweru gishize, abandi baturage 2 baratitejwe kugera ku rupfu muri aka karere.
Guhera muri 2014, abantu babarirwa hagati ya 700 n’1300 nibo bamaze kubarurwa bahitanwe n’ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Kongo, cyane cyane muri aka karere ka Beni ndetse no mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *