Amakuru aturuka muri Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo agera ku rubuga Infos.cd, aravuga ko Umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu, Guylain Nyembo, yarusimbutse mu cyumweru gishize nyuma yo kwakira ibaruwa irimo uburozi, ubu hakaba hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane aho yaturutse .
Amakuru y’ibanze avuga ko Guylain Nyembo, yabanje gufungura ibaruwa ashaka gukuramo ubutumwa bwari burimo ngo abushyikirize uwo bwari bugenewe nk’uko akazi ke kabimwemerera.
Akimara gufungura ibaruwa nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo havuyemo umwuka w’ubumara wahise uzengereza uyu muyobozi w’ibiro bya perezida wahise witabwaho kuri ubu akaba yarorohewe.
Mu gihe hategerejwe ko ubuyobozi bugira icyo butangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’iyi baruwa, ngo iyi baruwa yaba yaraturutse muri imwe muri ambasade zikorera muri iki gihugu.


