Nyuma y’iminsi igera kuri 7, umurwanyi akaba n’umuyobozi mu mutwe witwaje intwaro wa Mai Mai atawe muri yombi, kuri uyu wa Gatandatu yashyikirijwe inzego z;ubuyobozi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Uyu murwanyi usanzwe akurikiranyweho ibyaha bwo guhungabanya uburenganzira bw’ikiremamuntu birimo no gusambanya abana b’abakobwa n’abagore ku ngufu, yari amaze icyumweru atawe muri yombi n’ingabo za monusco.
Hari hashize kandi imyaka igera kuri 6, uyu muyobozi wa Mai Mai, Ntabo Ntaberi Sheka atangiwe itangazo ryo gutabwa muri yombi kubera ibyaha ashinjwa ariko akaba yari yarananirany.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo gubona ko bimurangiriyeho, ni bwo uyu murwanyi yitanze akiha izi ngabo zimusanze mu mashyamba ahavugwagaho kuba ari ku cyicaro cya bo.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wahise usaba leta ya Kongo n’umuryango w’Abibumbye kumurindira umutekao ndetse no kudahungabanya umurenganzira bwe agakurikiranwa mu mutekano n’umutuzo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


