RDC: Urukiko rwasubije Ngwabidje ku mwanya we wa Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu rwafashe icyemezo cyo gushyigikira Théo Kasi Ngwabidje warwitabaje ashinja Inteko Ishinga Amategeko y’intara “kutubahiriza amategeko” mu gufata icyemezo cyo kumuhagarika ku mirimo ye nka Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo .

Ni ku nshuro ya kane Théo Kasi Ngwabidje yirukanwe ku mirimo ye kuva mu 2019, iteka agasubizwaho n’icyemezo cy’urukiko nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ikomeza ivuga.

Abinyujije kuri twitter, Ngwabidje ati: “Ndashimira Imana kandi ndashimira Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga kuba rwarateje imbere kugendera ku mategeko binyuze mu gusubizaho Guverinoma yanjye. Niyemeje gukurikirana icyerekezo cy’umukuru w’igihugu @ fatshi13 “abaturage mbere ya byose”, hagamijwe gushimangira amahoro n’iterambere rya Kivu y’Amajyepfo. ”

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ihaye visi guverineri ububasha busesuye, mu gihe hari hagitegerejwe ko hategurwa amatora mashya ya guverineri wari kuzasimbura Ngwabidje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *