RDC: Uwahaye Google uburenganzira bwo gutwara icyuma cyaguye mu giturage yirukanwe

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yirukanye Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivile amuhora guha uburenganzira ikigo cya Google ngo gitware icyuma cyaguye mu giturage.

Tariki ya 24 Kanama 2020 mu masaa saba y’amanywa ni bwo iki cyuma kidasanzwe kimeze nk’icyogajuru cyamanukiye mu gashyamba muri Teritwari ya Buta mu Ntara ya Bas Uele, bose ntibasobanukirwa icyo ari cyo ndetse na nyiracyo.

Nyuma byaje kumenyekana ko iki gikoresho kimeze nk’icyogajuru ari icy’ikigo cya Google, nyuma y’aho ku wa 26 Kanama 2020, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivile cyatangaje ko iki kigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kigomba kujya kugifata.

Iri tangazo ryamenyeshaga Guverineri wa Bas Uele kwemerera itsinda ry’ikigo gishinzwe ingendo cya Jeffery Travel gufata iki cyuma, kandi akariha ubufasha bushoboka, byose bikahava ku mutekano usesuye.

Mu itangazo Mpunga yanditse, byagaragaraga ko yabimenyesheje Minisitiri w’Intebe wungirije (akaba na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu), Minisitiri w’Ubwikorezi n’Inzira z’Itumanaho n’Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano.

Ryagiraga riti: “Guverineri, ndakumenyesha ko itsinda ryoherejwe na Jeffrey Travel kugira ngo rifate iki cyuma, kikaba ari icy’ikigo cya Google/Loon. Iki kigo cyasinye amasezerano y’ubwumvikane na RDC acyemerera kohereza itsinda ryo kujya gutwara iki cyuma cyananiwe kugenda, kikagwa muri iriya Teritwari.”

Mbere y’uko iki kigo gitanga uburenganzira bwo gukura iki cyuma muri Buta, kikanasobanura ba nyiracyo, abahanga bari batangiye kwibaza icyo cyakoraga mu kirere cya Buta.

Byaketswe ko iki cyuma gikora ubutasi

Prof. Kabasele, umuhanga mu bumenyi bw’ibyoga ikirere we ntiyumvaga uko iki cyuma cyaba cyaraguye muri iyi Teritwari, ngo ahubwo ba nyiracyo baba baragishyizeho ku bushake. Ati: “Kubera iki babikoze? Ese bari bagamije iki, ni mushinga ki bari bafite?”

Yibazaga niba inzego z’ubutasi za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Guverinoma ubwayo, baba baramenye iby’iki cyuma kitaragwa muri Buta.

Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho na we yirukana uyu muyobozi, yamuhoye ko yatanze uburenganzira bwo gukura iki cyuma muri Teritwari ya Buta, atabiganiriyeho na Guverinoma ya RDC.

Google isobanura ko iki cyuma cyitwa ‘Balloon Loon’. Ngo cyakorewe kuzenguruka mu kirere kitagira interineti nziramugozi (wireless internet), cyane cyane mu cyaro, aho batayifite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *