RDC: Uwahoze ari visi perezida w’inteko ishinga amategeko yakatiwe imyaka 7 y’igifungo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’iremezo rwakatiye Jean Marc Kabund igifungo cy’imyaka 7 ku byaha byose byashinjwaga uwahoze ari visi-perezida wa mbere w’Inteko ishinga amategeko.

Jean Marc Kabund ntabwo yari ari mu cyumba cy’urukiko ubwo rwatangaga umwanzuro warwo.

Mu gihe yari amaze umwaka urenga afunzwe muri Gereza ya Makala, iki cyemezo cyongereye impungenge nshya kuri iyi dosiye yakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru.

Idosiye ya Kabund yamaze gukurura impaka nyinshi. Umushinjacyaha yasabye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu. Icyakora, ubwunganizi bwe bwakomeje gushimangira ko ibimenyetso bikenewe kugira ngo ahamwe n’icyaha nta bihari. Umwunganizi we rero, yari afite icyizere ko azagirwa umwere.

Mu kwibutsa, Kabund akurikiranyweho ibirego biremereye bigera muri cumi na bibiri . Muri byo, harimo gusuzugura inzego z’igihugu, cyane cyane Inteko ishinga amategeko, Guverinoma, no gutuka umukuru w’igihugu.

Ibyo birego bituruka ku magambo yavuzwe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Nyakanga 2022. Ishyaka rye, Alliance pour le changement rivuga ko Kabund ari “ingwate” y’ubutegetsi buriho, rigaragaza icyemezo cyafashwe mbere cyo gufungirwa iwe mu rugo ariko ubushinjacyaha bwarenzeho bukamwohereza muri gereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *