RDC yanze inama ya Museveni, Ndayishimiye ahabwa kuyobora EAC, ubwumvikane bw’u Rwanda na RDC: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 18 Nyakanga 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’umutekano, politiki ndetse n’umuryango.

Harimo ko:

RDC yanze inama ya Museveni

Guverinoma ya RDC yatangaje ko itemeye inama ya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, wayisabye kujya mu mishyikirano na M23 mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye cy’amakimbirane ari hagati y’impande zombi.

Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 18, yavuze ko Museveni ari we wasabye Tshisekedi kumwoherereza intumwa ngo azibwire uko ikibazo cya M23 cyakemuka.

Muyaya yavuze ko RDC yakwemera imishyikirano na M23 mu gihe uyu mutwe witwaje intwaro wabanza kurekura ibice yafashe. Ni nyuma gato y’aho wo washimangiye ko udashobora kubirekura utaremererwa kujya mu mishyikirano.

Ndayishimiye yasimbuye Kenyatta ku buyobozi bwa EAC

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasimbuye mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Iri hererekanyabubasha ryabereye mu nama ya 22 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabereye i Arusha muri Tanzania ku cyicaro cy’uyu muryango tariki ya 22 Nyakanga.

Uhuru Kenyatta wagiye kuri iyi nshingano muri Gashyantare 2021 yayivuyeho mu gihe asigaje igihe kitagera ku kwezi ngo asimburwe ku mwanya wa Perezida wa Kenya. Ndayishimiye azayimaraho umwaka nk’uko bisanzwe.

U Rwanda na RDC byumvikanye ku cyemezo cyafatiwe FDLR na M23

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) byashyigikiye icyemezo cy’abakuru b’ibihugu bya EAC cyo kohereza ingabo z’akarere zizajya kurwanya imitwe yitwaje intwaro, irimo FDLR na M23.

Ibi bihugu bibicishije mu ntumwa zabyo zateraniye muri Angola tariki ya 20 n’iya 21 Nyakanga, bishingiye ku mwanzuro wa EAC byasabye M23 kurambika intwaro, ikarekura uduce yafashe, abagize FDLR bakava ku butaka bwa RDC.

Ni bwo byashyigikiye ko M23 nitarambika intwaro ngo ijye mu mishyikirano na Leta ya RDC, na FDLR nitava muri iki gihugu ngo itahe mu Rwanda, ingabo za EAC yazakoresha imbaraga z’igisirikara irwanya iyi mitwe.

Ambasaderi w’u Bwongereza yisobanuye ku kirego cy’uko u Rwanda rwinjiza impunzi mu gisirikare

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair tariki ya 20 yisobanuye ku kirego cy’uko u Rwanda rwinjiza impunzi mu gisirikare kugira ngo zijye kurwanira mu bihugu by’abaturanyi.

Mu rukiko rwo mu Bwongereza ubwo humvwaga abashaka kuburizamo igikorwa cyo kohereza abimukira mu Rwanda, hatanzwe ibimenyetso bishya birimo inyandiko ya Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, ivuga kuri iki kirego.

Mu gihe bamwe mu Banyarwanda bari bakomeje kumushyiraho igitutu ngo agire ibyo asobanura, Ambasaderi Daair yasobanuye ko iyi nyandiko yanditswe ataraba Ambasaderi, mu kwerekana ko ari iya Joanne Lomas yasimbuye kuri iyi nshingano muri Nzeri 2021.

Perezida Kagame yungutse umwuzukuru wa kabiri

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 20 yerekanye ko yungutse umwuzukuru wa kabiri, wabyawe n’umukobwa we, Ange Kagame.

Umukuru w’Igihugu yabigaragarije mu butumwa yanditse kuri Twitter bugira buti: “Mushimwe Ange na Bertrand”, bwaherekeje ifoto y’imfura ya Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma iteruye uru ruhinja.

Ange na Bertrand bibarutse imfura tariki ya 19 Nyakanga 2020. Ni inkuru yashimishije cyane Perezida Kagame, ku munsi wakurikiyeho wanditse ubutumwa bugira buti: “Kuva ejo turishimye cyane kandi turi ababyeyi bakuru.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *