Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarakariye u Rwanda, nyuma yo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi kubera icyorezo cya Ebola.
Muri iki cyumweru ni bwo u Rwanda rwafunze imipaka iruhuza na Congo Kinshasa mu turere twa Rubavu na Rusizi, nk’ingamba yo kwirinda ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Congo cyagera mu Rwanda.
Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima muri RDC yerekana ko iki cyorezo kimaze guhitana ababarirwa mu 131 muri iki gihugu, mu gihe abarenga 500 bikekwa ko bamaze kucyandura.
Minisitiri w’Ubuzima wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Roger Kamba, ku wa Kabiri yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rudafite uburenganzira bwo gufunga imipaka yarwo mu gihe cy’ibyorezo, kuko ngo binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga y’ubuzima.
Yagize ati: “U Rwanda ntirufite uburenganzira bwo gufunga imipaka yarwo. Kubera ko amategeko mpuzamahanga y’ubuzima avuga ko bitemewe gufunga imipaka mu gihe cy’icyorezo. Ni ngombwa kureka urujya n’uruza rw’abantu n’ibyabo rugakomeza, ariko hagafatwa ingamba z’ubuzima rusange.”
U Rwanda rwafunze imipaka yo mu karere ka Rubavu nyuma y’uko mu mujyi wa Goma uhana imbibi na ko hari hamaze kugaragara umurwayi wa Ebola wanaje guhitanwa na kiriya cyorezo.
Minisitiri w’Itumanaho wa RDC akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya, yagaragaje ko kugira ngo ingamba zo gukumira Ebola muri Goma “Abanyarwanda n’abo bakorana” bagomba kuva ku butaka bwa Congo.
Uyu na we yashimangiye ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma u Rwanda rufunga imipaka yarwo.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) iheruka gutangaza ko iri gukurikiranira hafi iby’icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihumuriza Abaturarwanda ko nta muntu urwaye iyi ndwara uragaragara mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima kandi yavuze ko nk’ingamba zo kwirinda, igihugu cyakajije ubugenzuzi no gukurikirana abantu ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC.
Iti: “Abakozi b’inzego z’ubuzima bari maso kandi uburyo bwo gukurikirana indwara bwongerewe imbaraga kugira ngo habeho gutahura hakiri kare no gutanga ubutabazi bwihuse igihe bibaye ngombwa.”
Yunzemo ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bo mu gihugu no hanze yacyo mu rwego rwo kurinda ubuzima n’umutekano by’abatuye u Rwanda.


