Misiyo y’amahoro y’umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (MONUSCO) yatangaje ko yasabwe na guverinoma y’iki gihugu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe umutwe witwaje intwaro tariki ya 23 Ugushyingo.
Mu itangazo Umuvugizi wa MONUSCO yageneye itangazamakuru kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022, yavuze ko iyi misiyo yashyigikiye imyanzuro y’uko abarwanyi ba M23 bagomba guhagarika imirwano kandi bagasubira mu birindiro bahozemo mbere.
Iyi myanzuro yashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari i Luanda muri Angola ivuga ko mu gihe abarwanyi ba M23 batahagarika imirwano kandi ntibasubire mu birindiro bahozemo, abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bazategeka ko hakoreshwa imbaraga z’igisirikare.
Uyu Muvugizi yasobanuye ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yavuganye na MONUSCO, ayisaba gutanga ubufasha mu gushyira mu bikorwa iyi myanzuro, na yo imwizeza gutanga umusanzu wayo, ishingiye kuri manda yayo. Ati: “Ku bw’ibyo, ubu butumwa buzatanga ubufasha mu gushyira mu bikorwa byose bijyanye na manda yayo.”
MONUSCO ivuga ko yiteguye kwegera impande zose zafashe iyi myanzuro kugira ngo ihabwe ibisobanuro byimbitse, kandi ngo izakorana n’ingabo za EAC n’urwego ruhuriweho rushinzwe gukurikirana ibibera ku mbibi za RDC, ruyobowe n’umusirikare wa Angola.


