img-20221031-wa0149

RDC yatangaje ko iteganya kujya mu ntambara n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iteganya kuba yajya mu ntambara n’u Rwanda.

Byatangajwe na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho akanaba Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, mu kihaniro yahaye Televiziyo ya France 24.

Minisitiri Patrick Muyaya yavuze ko “amahitamo y’intambara [n’u Rwanda] ari mu yo turi guteganya. Mu by’ukuri tunayirimo.”

Uyu icyakora yavuze ko n’ubwo igihugu cye giteganya kujya mu ntambara n’u Rwanda, yaba abanye-Congo cyangwa Abanyarwanda nta wukwiriye intambara.

Kinshasa yongeye gutangaza umugambi wo kujya mu ntambara n’u Rwanda, mu gihe ingabo zayo zikomeje gukubitwa amajya n’amaza n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Ku wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama izo nyeshyamba zigaruriye uduce turimo umujyi wa Minova n’agace ka Bweramana muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse impande zombi ziracyarwanira mu bice bitandukanye bikikije Umujyi wa Sake.

Ni imirwano ikomeje gushyira mu bibazo umujyi wa Goma kuri ubu usa n’ugoswe wose na M23.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. ngo RDF iri muri Congo niba babyemera gutyo barashaka indi ntambara gute ko nubundi bari kurwana? cyangwa ikibazo ni aho iri kubera?

  2. Aho kujya mubiganiro na M23 murashaka gutera u Rwanda. Rwose ntabgo RDC yabasha Rwanda Kandi yarananiwe gutsimbura M3. Kindly RDC use your common sense and go for talks with M23 your fellow country men

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *