Repubulika ya demukarasi ya Congo yatangaje ko nta basirikare bayo barashe ku mupaka w’u Rwanda wa Rusizi II, mu karere ka Rusizi, intara y’Uburengerazuba.
Ni amakuru yatangajwe na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Ngwabidje Kasi, anyuranya n’ayatangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ku gicamunsi cy’uyu wa 15 Gashyantare 2023.
RDF yatangaje ko mu masaa kumi y’urukerera rw’uyu munsi, abasirikare ba RDC bari hagati ya 12 na 14 binjiye mu butaka butagira nyirabwo, barasa ku mupaka wa Rusizi.
Igisirikare cy’u Rwanda cyasobanuye ko abashinzwe umutekano barashe basubiza aba RDC, aba RDC basubira mu gihugu cyabo. Kiti: “Nta w’u Rwanda wakomeretse.”
Guverineri Kasi yatangaje ko basirikare ba RDC barashe ku mupaka w’u Rwanda, ahubwo abasirikare b’igihugu cyabo n’abapolisi barasanye n’agatsiko k’amabandi gakorera hafi y’umupaka.
Uyu muyobozi asobanura ko inzego zishinzwe umutekano za RDC zakomerekeje ibandi rimwe, zica rimwe, ayandi ziyata muri yombi kandi ngo iperereza ryatangiye.
Guverineri Kasi avuga ko ibyo igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje, kandi ngo ni uburyo bwo gushaka urwitwazo rwo kugaba ibitero mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.


