Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko “izakira by’agateganyo” abimukira birukanwe, mu masezerano yagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko byatangajwe na guverinoma kuri iki Cyumweru, yongeraho ko Washington izishyura amafaranga azabagendaho kandi ko nta gahunda yo kubatuza burundu iteganijwe.
Minisiteri y’itangazamakuru ivuga ko Kinshasa izakomeza kugenzura byuzuye abinjira, igihe bazahamara, kugenzura, kubambura uruhushya rwo kuhaba by’agateganyo n’ibindi nk’uko amategeko abiteganya.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigira riti: “Igihugu cyaranzwe cyane n’ibikorwa by’ubutabazi kandi kimaze kwakira ku butaka bwacyo abaturage b’ibihugu bitandukanye, Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikomeje kugendera ku ndangagaciro zo kwakira neza abantu n’inshingano zisangiwe n’ibindi bihugu”.
Minisiteri yavuze ko hari ahantu hateganyijwe mu murwa mukuru Kinshasa hazakirirwa abimukira mu gihe dosiye zabo zikurikiranwa kandi bacungiwe umutekano.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiyongereye ku bindi bihugu byemeye kwakira by’agateganyo abimukira birukanwe muri Amerika birimo u Rwanda na Uganda iherutse kwakira icyiciro cya mbere cyabo.



One Response
Aba nibo banyabyago ba mbere kwisi