RDC yitabaje Sassou N’Guesso ku kibazo cyayo na M23

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso, yitabajwe mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bukomeje kuberamo imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ni nyuma y’aho tariki ya 25 Gicurasi 2022 Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, atangaje mu buryo bweruye ko u Rwanda rufasha uyu mutwe muri iyi mirwano.

Ibiro bya Perezida N’Guesso byatangaje kuri uyu wa 28 Gicurasi ko Minisitiri Lutundula wahagarariye Félix Tshisekedi mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yaberaga mu mujyi wa Malabo muri Guinée Equatorial yahuye n’uyu Mukuru w’Igihugu, baganira kuri iki kibazo.

Ibi biro byagize biti: “Perezida wa Repubulika, Denis Sassou N’Guesso yakiriye i Malabo kuri uyu wa 27 Gicurasi Christophe Lutundula, Visi Minisitiri w’Intebe wungirije, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga wa RDC. Kuri gahunda y’umunsi hari ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.”

Muri gace k’iki kiganiro kagizwe n’iminota 2 n’amasegonda 41, Minisitiri Lutundula yumvikana avuga ko kuva mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburasirazuba bwa RDC butigeze bugira umutekano. Ati: “Guhera mu gihe cya ya jenoside yakorewe mu Rwanda muri Mata 1994, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu burasirazuba bwa RDC twahuye n’ikibazo cy’umutekano muke kitarangira.”

Imirwano ya M23 na FARDC yakuruye umwuka mubi hagati ya Leta ya RDC n’iy’u Rwanda kuko yatumye ingendo indege z’ikigo cya RwandAir zakoreraga mu mijyi ya Goma, Lubumbashi na Kinshasa zihagarikwa, Ambasaderi Vincent Karega arahamagazwa.

Ariko u Rwanda rutemera ubufasha rushinjwa guha M23, rusaba kudashorwa mu ntambara y’Abanyekongo ubwabo, runasaba Minisitiri Lutundula gusobanura ubufatanye rushinja FARDC kugirana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR. Byatangajwe n’Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *