Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 21 Kamena 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye, ay’ingenzi yiganjemo arebana n’umutekano, ububera ndetse n’ububanyi n’amahanga.
Inkuru zirebana nayo zirimo:
Uruzinduko rwa Perezida Kagame na Tshisekedi
Tariki ya 25 Kamena 2021 Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Rubavu mu Rwanda, yakirwa na Perezida Paul Kagame, basura ibikorwa byangijwe n’imitingito yo muri Gicurasi yakurikiye iruka rya Nyiragongo.
Ku munsi wakurikiyeho, Perezida Kagame na we yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Goma muri RDC, yakirwa na Tshisekedi, basura ibikorwa byangijwe n’iruka rya Nyiragongo muri Gicurasi birimo inyubako zo mu gace ka Kibati.
Nyuma y’aho, abakuru b’ibihugu bombi bagiranye ibiganiro, banasinyana amasezerano arebana n’imikoranire, by’umwihariko mu bikorwa by’iterambere.
Padiri yafatanwe miliyoni 400 z’abandi
Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 24 Kamena 2021 rwatangaje ko rwataye muri yombi Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Rwamagana, nyuma yo kumufatana amafaranga y’u Rwanda miliyoni 400 bikekwa ko ari amibano.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yatangaje ko aya mafaranga Padiri Mukuru yafatanwe ari ayo yaba yarabikijwe n’abantu bayibye.
Byamenyekanye ko hari abandi bantu batawe muri yombi mbere ya Padiri barimo mwene wabo, nyuma yo gufatanwa andi mafaranga menshi. Uyu ni we bikekwa ko yaba yarayamubikije ubwo yari amaze kuyiba.
U Rwanda muri gahunda yo kohereza ingabo muri Mozambique
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga tariki ya 24 Kamena yatangarije igitangazamakuru The Bloomberg ko iki gihugu gifite gahunda yo kohereza ingabo muri Mozambique, mu butumwa bwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba n’urugomo bimazeyo imyaka itatu.
Mu kiganiro n’iki gitangazamakuru, Col. Rwivanga ariko yongeyeho ko umugambi wo kohereza izi ngabo muri Mozambique ukiri mu nyigo, utaranozwa.
Aya makuru yakurikiye ayavugaga ko umuryango SADC Mozambique irimo wanze ko u Rwanda rwohereza izi ngabo bitewe n’uko rutawubarizwamo, ushyiraho amabwiriza y’uko mu gihe rwaba rushaka kuzohereza, rwagendera ku byo uteganya.
Umuvugizi wa SADC, Stergomena Tax yavuze ko ntacyo Mozambique yigeze imenyesha uyu muryango kuri gahunda y’u Rwanda.
Major Sankara na Herman batakamba
Nsabimana Callixte (Major Sankara) na Nsengimana Herman babaye abavugizi b’umutwe witwaje intwaro urwanya Leta y’u Rwanda wa MRCD-FLN tariki ya 23 Kamena 2021 bicujije ibyaha by’iterabwoba bakurikiranweho, basaba imbabazi, banatakambira urukiko kugira ngo ruzaborohereze igihano.
Major Sankara utarigeze ahakana ibyaha ashinjwa kuva yatabwa muri yombi muri Mata 2019, nyuma yo gusabirwa n’ubushinjacyaha igihano cy’imyaka 25 y’igifungo, yabwiye urukiko ko ubuzima bwe bw’ahazaza abushize mu biganza byarwo.
Naho Herman wasabiwe igifungo cy’imyaka 20, yasukiye amarira imbere y’urukiko, aratakamba, asaba imbabazi Abanyarwanda ndetse arusaba kuzarangwa n’ubushishozi, agahabwa ubutabera.
Idamange yihannye inteko iburanisha
Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, tariki ya 22 Kamena yihannye inteko iburanisha ubwo yari imaze gutanga umwanzuro utaramunyuze.
Intandaro ya byose ni ubusabe bw’ubushinjacyaha bwifuzaga ko Idamange yaburanishirizwa mu muhezo, mu nyungu z’ubutabera kugira ngo adakomeza kugaragariza mu ruhame imyitwarire yiswe ko idashwitse.
Idamange n’umunyamategeko umwunganira bo barabyanze, asaba ko yaburanishirizwa mu ruhame kuko ibyaha aregwa avugwaho kubikorera mu ruhame, ikindi ngo akaba yararegewe mu ruhame.
Impinduka zikomeye mu gisirikare cya Uganda
Perezida wa Repubulika ya Uganda akaba n’Umugaba w’Ingabo w’ikirenga, Yoweri Museveni tariki ya 24 Kamena yakoze impinduka zikomeye mu gisirikare cy’igihugu.
Muri izi mpinduka, Lt. Gen. Wilson Mbadi yamugize Umugaba Mukuru w’igisirikare, asimbuye Gen. David Muhoozi wahawe inshingano muri Guverinoma, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba amugira Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Gen. Peter Elwelu wasimbuwe na Kainerugaba ku buyobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka, we yagize Umugaba Mukuru wungirije.


