RDF yemeje ko abasirikare benshi ba RDC barashe ku birindiro byayo, yicamo umwe

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 35 z’umugoroba w’uyu wa 3 Werurwe 2023, umusirikare wa Repubulika ya demukarasi ya Congo yambutse ava mu gihugu cyabo, arasa ku b’u Rwanda bari ku burinzi hagati y’umupaka munini n’umuto wa Rubavu, na bo baramurasa, arapfa.

RDF isobanura ko uyu musirikare amaze gupfa, bagenzi be ba RDC benshi barashe ku birindiro by’izi ngabo z’u Rwanda, bituma impande zombi zirasana. Iti: “RDF yasubije umuriro, yica umusirikare wa FARDC wari ku mupaka ku ruhande rw’u Rwanda. Ubu ibintu biri ku murongo.”

Igisirikare cy’u Rwanda kiributsa ko atari ubwa mbere abasirikare ba RDC bavogereye ubutaka bw’u Rwanda nk’uko uwishwe uyu munsi yabigenje.

Inkuru yabanje y’irasana ku mpande zombi n’urupfu rw’uyu musirikare wa RDC https://bwiza.com/?Ku-mupaka-w-u-Rwanda-na-RDC-humvikanye-amasasu-menshi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *