Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyeretse itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu Karere k’Ibiyaga Bigari (EJM) abarwanyi 19 bo mu mutwe wa Red Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bavuye i Burundi.
Tariki ya 29 Nzeri 2020 ni bwo Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko yafashe aba barwanyi. Mu byo yabafatanye harimo n’imbunda.
Umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi. Umaze iminsi wigamba kugaba ibitero mu bice bitandukanye muri iki gihugu kiri mu majyepfo y’u Rwanda, uvuga ko wifuza impinduka mu miyoborere yacyo.





