Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA) ziherutse kwica umuyobozi w’abarwanyi baziciye umusirikare, Général Mahamat Tom uzwi nka ‘Bin Laden’.
Iki gitero umusirikare w’u Rwanda yaguyemo cy’abitwaje intwaro bo mu ihuriro rya CPC cyagabwe ku basirikare bari ku burinzi hafi y’agace ka Sam-Ouandja, intara ya Haute-Kotto tariki ya 10 Nyakanga 2023. MINUSCA yatangaje ko batatu muri aba barwanyi na bo bahasize ubuzima.
CPC, mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuhuzabikorwa mukuru wayo wungirije, Nouredine Adam, kuri uyu wa 13 Nyakanga, yasobanuye ko Tom yishwe n’ingabo z’u Rwanda tariki ya 10, mu bilometero bigera ku 10 ugana ahitwa Sam-Oundja.
Iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa Centrafrica rivuga ko abasirikare b’u Rwanda bavuye mu birindiro byabo muri Sam Oundja n’amaguru, berekeza aho Tom yabaga muri Sikikede, ariko ngo bakihagera mu masaa kumi y’urukerera, abarinzi be bagerageje kubarwanya, umwe aricwa, undi arakomereka, uwa gatatu afatwa mpiri.
CPC iravuga ko n’ubwo Tom yishwe, yari yarahagaritse ibikorwa by’ubunyeshyamba, asigaye ari umuhinzi, nyuma yo kubisabwa na ‘Minisitiri Djoubaye Abazen’ wamwijeje ko abarwanyi be bazashyirwa mu ngabo za Leta.
Iri huriro ry’imitwe yitwaje intwaro ryigeze kugaba ibitero bikomeye ku ngabo za Leta mu mwaka w’2020, aho ryashakaga gukuraho ubutegetsi bwa Faustin-Archange Touadéra. Waje gucibwa intege n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi.


