Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018, wari umunsi u Rwanda n’Isi yose bibukaga ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda bikaba byari umwihariko wo gutangiza ibi bikorwa by’icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka.
Umuhango ku rwego rw’igihugu wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakaba barawitabiriye, bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 25 kuri urwo rwibutso ndetse banacana urumuri rw’icyizere.
Ku mugoroba, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku Inteko Nshingamategeko i Kimihurura kugera kuri Sitade Amahoro, ndetse anitabira ijoro ryo kwibuka aho kuri Sitade.
Ibindi byaranze umunsi, reba amafoto.












Ku mugoroba: Urugendo rwo kwibuka rwitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye











Source Photos: Village Urugwiro & flickr.com/photos/Jeannette_Kagame
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



