RED Tabara yigambye kugaba igitero gikomeye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura

Sangiza iyi nkuru

Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wigambye ko waraye ugabye igitero gikomeye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura.

Mu butumwa uyu mutwe washyize ku rubuga rwa Twitter mu rukererera, watangaje ko wagabye iki gitero ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa 18 Nzeri 2021.

RED Tabara yagize iti: “Ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku wa 18/09/2021, twarashe ibisasu byinshi ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, Burundi. Twarasanye kandi byibura mu gihe kingana n’isaha imwe n’abasirikare baturutse kuri imwe muri pozisiyo zirinda ikibuga cy’indege.”

Ntabwo biramenyekana niba hari abaguye cyangwa bakomerekeye muri iki gitero, cyangwa se ibyangirikiyemo n’ingano yabyo.

Leta y’u Burundi kandi nayo ntacyo iratangaza kuri iki gitero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *