fi9enowx0aa-pfi.jpg

RFI yise umuhanzi nyarwanda, Kivumbi King, Umunyatanzaniya

Sangiza iyi nkuru

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yise umuhanzi w’Umunyarwanda, Kivumbi King, Umunyatanzaniya, ubwo mu nkuru yayo kuri uyu wa Kane yagarukaga ku ndirimbo z’Abanyafurika zikwiye kwitabwaho muri uku kwezi gusoza umwaka .

Ivuga ku ndirimbo “Jaja” imaze iminsi igiye hanze, RFI yagize iti “ Umunyarwanda Juno Kizigenza yiyunze ku Mutanzaniya Kivumbi King kuri “Jaja”.

Muri iyi nkuru, RFI ivuga ko utiriwe unyura ku ruhande, “Jaja” ari indirimbo igomba kuba muri playlist (Cyangwa urutonde rw’indirimbo) zo kumva muri izi mpera z’umwaka.

Ivuga ko abahanzi Juno Kizigenza na Kivumbi King bashyize hamwe imbaraga kugirango bagaragaze ishema ry’akarere ka Afurika y’iburasirazuba cyangwa icyo bise Swahili Nation.

fi9enowx0aa-pfi.jpg

Umunyamakuru yakomeje agira ati “ Uyu munsi ntihakibarwa umubare w’impano zazamutse muri aka karere muri iyi myaka.”

Akavuga ko urebye inshuro Jaja imaze kurebwa, nta kwibeshya kurimo.
Ngo uko Kizigenza yitwara muri iyi ndirimbo, kongeraho ijwi rya Kivumbi byahaye iyi ndirimbo uburyohe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *