RGB irashaka kuvugurura ivugabutumwa ry’iyobokamana

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, rurateganya gukora ivugurura mu ivugabutumwa ry’iyobokamana, rigamije kongerera ubumenyi abavugabutumwa cyangwa abashumba badafite ubuhagije.

Uru rwego rubona mu Rwanda hakiri abavugabutumwa cyangwa abashumba babikora, ariko badafite ubumenyi bukenewe kugira ngo umurimo wabo utange umusaruro mwiza muri rubanda.

Umuyobozi w’uru rwego, Dr Usta Kaitesi, yatangarije New Times ko RGB iri gukorana n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo gihugura abavugabutumwa cyitwa Re-Forma, ku buryo cyazajya gihugura abo mu Rwanda. Ati: “Abibandwaho cyane mu mahugurwa ni abashumba badafite ubumenyi buhagije bujyanye n’ikigero gisabwa.”

Dr Kaitesi aremeza ko aya mahugurwa yazatanga umusaruro mwiza, mu gihe ubufatanye bw’uru rwego n’iki kigo bwazagenda neza nk’uko byitezwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *