Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Uwingabiye Delphine, umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, akekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa.
Uwingabiye Delphine ngo yakiriye ruswa yizeza umuturage ko azatsinda urubanza rwe yari afite muri urwo rukiko.
Muri iki kibazo kandi RIB yatangaje ko yafunze Rwarinda Theogene, umugabo wa Uwingabiye Delphine, ukurikiranyweho kuba icyitso muri icyo cyaha cya ruswa.
Mu itangazo ryayo, RIB yihanangirije abari mu myanya y’ubuyobozi cyangwa bafite inshingano z’amategeko gukoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite. Yibukije ko utazabyubahiriza azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.
RIB yashimiye kandi abaturage bagira uruhare mu kurwanya ruswa, batanga amakuru afasha mu kuyirandura burundu mu Rwanda.


