Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangiye gukora iperereza ku rugomo bamwe ba APR FC bakorewe ubwo bavaga mu karere ka Huye kureba umukino wa shampiyona ikipe yabo iheruka gutsindwamo na Rayon Sports.
Kuri iki cyumweru ni bwo APR FC yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0; mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Igitego cyo ku munota wa 33 w’umukino cya Ngendahimana Eric ni cyo cyafashije Rayon Sports gutsinda APR FC, nyuma y’imyaka hafi ine itayitsinda.
Nyuma y’umukino imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya Ritco yari itwaye abafana ba APR FC bavaga i Huye basubira mu mujyi wa Kigali yatewe amabuye n’abo bikekwa ko ari abafana ba Rayon Sports ubwo yari igeze mu murenge wa Rusatira, biviramo batandatu mu bari bayirimo gukomereka.
Uru rugomo kandi rwasize ibirahure by’iriya modoka bimenwe nyuma yo guterwa amabuye.
RIB biciye mu muvugizi wayo, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko yamaze gutangiza iperereza rigamije kumenya ababa bihishe inyuma ya ruriya rugomo.
Ati: “RIB yatangije iperereza ku bantu bataramenyekana bateze bagatera amabuye imodoka ya RITCO yari itwaye abafana ba APR FC ubwo bavaga mu Karere ka Huye mu mukino wari wahuje APR FC na Rayon Sports.”
Dr Murangira yavuze ko iperereza ari ryo rizagaragaza ko ruriya rugomo rwo “gutega no gutera amabuye imodoka itwaye abafana bifite aho bihuriye n’umukino wahuje APR FC na Rayon Sports.”
Abafana ba APR FC bumvikanye bashyira mu majwi bagenzi babo bo muri Rayon Sports babashinja kuba ari bo bateze bagenzi babo kiriya gico bakabakorera urugomo.
Rayon Sports biciye muri Nkurunziza Jean Paul usanzwe ari Umuvugizi wayo yavuze ko nta mufana wayo wigeze akora ruriya rugomo, ashyira mu majwi aba APR FC.
Ati: “Nta mufana wa Rayon Sports wakoreye urugomo APR FC. Kuki se bitaba abaturage bakunda APR batishimiye umusaruro wayo?”
Nkurunziza yunzemo ko aba-Rayons bavuye muri stade amahoro ntawe bahutaje kurinda kugera i Kigali.


