Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yakoze impinduka mu bahagarariye iki gihugu mu bindi bihugu (Ambasaderi), uwari Ambasaderi wa Uganda i Kigali mu Rwanda, Richard Kabonero Museveni yoherejwe muri Tanzaniya naho mu Rwanda .
Urutonde rwa b’Ambasaderi bashya ba Uganda n’ibihugu bazakoreramo rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 27 Mutarama 2017 na perezidanse ya Uganda rugaragaza ko Richard Kabonero wari Ambasaderi i Kigali yimuriwe muri Tanzania mu gihe mu Rwanda hazaza umugore witwa Woneka Oliver wari usanzwe ari Ambasaderi wa Uganda muri leta zunze ubumwe z’Amerika.
Biteganyijwe ko uru rutonde rw’abambasaderi bagera kuri 35 ruzemezwa n’inteko ishinga amategeko ya Uganda kugirango babone kwerekeza mu bihugu bishya boherejwemo na perezida Museveni.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Richard Kabonera yabaye ambasaderi wa Uganda mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2006, yatangiye ubu ambasaderi mu mwaka wa 1990 aho yahagarariye Uganda mu bihugu nka Kenya, Amerika, n’u Rwanda
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


