Umuraperi w’Umunyamerika wamamaye nka Rick Ross yemeye ko ari mu rukundo na Hamissa Mobetto wo muri Tanzania, wigeze gukundana na Nasib Abdul Juma wamamaye nka Diamond Platinumz. Ibi bibaye hashize ukwezi aba bombi babihakanye.
Mu kiganio cyabahuje ubwo baganiriraga ‘live’ ku rubuga rwa Instagram ni bwo bombi babyemeje. Byatangiye uyu mukobwa amubwira ati: “Bashaka kumenya niba dukundana” maze Rick Ross nta kuzuyaza abyemeza ati: “Yego ni uwanjye.”
Hamissa yakomeje, ahita yibutsa Rick Ross ko agomba gusura Tanzania bakabibwira ababyeyi. Yagize ati “Mama ashaka inka. Urabyibuka mubivuga.”
Ubusanzwe mu bihugu birimo ibyo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, inka zitangwa n’umusore nk’inkwano, mu gihe cy’ubukwe mu rwego rwo gushimira ababyeyi bu mukobwa ko bareze neza.
Amakuru yakwirakwiye mbere y’uko bemeza urukundo rwabo, yavugaga ko aba bombi batangiye gukundana ubwo umwe yakundaga ifoto y’undi kumbuga nkoranyambaga, bimwe bizwi nka like, gusa bo babanje guhakana ko bakundana.
Rick Ross yari yarasobanuye ati: “Mu by’ukuri hari ibyo duhuriyeho ariko reka mureke abe ari we ubyivugira, avuge umubano nyirizina dufitanye. Ni umukobwa w’uburanga, ndetse ufite mu mutwe hatekereza, ndetse ni rwiyemezamirimo. Ndashaka kumufasha kugira ngo ngire aho namugeza kubera ko ari gukora akazi keza, byongeye newe ishema nawe.”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Mobetto aganira na NTV yavuze ko ari inshuti ya Rick Ross ndetse bari gukorana. Ati: “Tuba turi kumwe, sinzi niba navuga ko turi mu rukundo ariko turakorana, turi umwe umuryango munini. Ntabwo mpanze amaso urukundo ahubwo ni ukubaka izina maze ngakorera amafaranga.”
Mobetto afite abana 2. Yavuzwe cyane mu rukundo n’umunyemari w’Umunyatanzaniya witwa Majay. Aba bombi babyaranye umukobwa witwa Fansy Majay.
Nyuma Mobetto yakundanye n’umuhanzi Diamond, ariko baratandukanye ubwo uyu muhanzi yakundanaga n’umunyemari w’Umugandekazi, Zari Hassan.
Yanditswe na Niyobuhungiro David


