cyuma_na_nsengimana.png

RMC yatangaje ko Cyuma Hassan atari umunyamakuru w’umwuga

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, rwongeye gutangaza ko nyiri shene ya YouTube yitwa Ishema TV, Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan atari umunyamakuru w’umwuga.

Itangazo ryashyizwe ahabona n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uru rwego, Mugisha Emmanuel kuri uyu wa 14 Ukwakira 2021, rigira riti: “Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, rurongera kwibutsa bose ko uwitwa Niyonsenga Dieudonne wiyita Cyuma Hassan atari umunyamakuru w’umwuga nk’uko abyitirira kuri YouTube channel ye yitwa Ishema TV.”

Gutangaza ko Cyuma atari umunyamakuru w’umwuga, RMC ivuga ko ibishingira ku ngingo ya 3 y’itegeko N0 02/2013 ryo ku wa 08/02/2013 rigenga itangazamakuru mu Rwanda. Iri riteganya ko “Umunyamakuru w’Umunyarwanda, yaba ukora mu kigo cy’itangazamakuru cyemewe cyangwa uwigenga cyangwa uhagarariye igitangazamakuru cy’amahanga mu Rwanda, ahabwa uburenganzira n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura.”

Cyuma ni umwe mu bo urwego rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rutunga agatoki rubavugaho gutangaza amakuru y’ibihuha, ayanyujije kuri Ishema TV.

Iri tangazo rya RMC risohotse nyuma y’amasaha make abantu batandatu batawe muri yombi bakekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha. Aba barimo Nsengimana Théoneste, nyiri Umubavu TV, wigeze kujya akorana ibiganiro na Cyuma.
cyuma_na_nsengimana.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *