Roger Moore wakinnye akanitirirwa filimi ya James Bonde yitabye Imana ku myaka 89

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa Filimi Roger Moore wamenyekanye cyane muri za filimi z’imirwano cyane cyane iyamenyekanye ku izina rya James Bonde yitabye Imana ku myaka 89 y’amavuko.
Uyu mukinnyi wa Filimi yabaye icyamamare muri iyi filimi ari na yo yamenyekanyemo cyane mu bice bya yo byakinwe guhera mu 1973-85.
Roger w’umwongereza ni we wanabashije gukina ibice byinshi by’iyi filimi kuko yagiye isimburanwamo n’abandi bakinnyi batandukanye b’ibikomerezwa barimo Daniel Craig, Pierce Brosnan n’abandi.
Mu 1962, nibwo uyu musaza wafatwaga nk’udasanzwe mu mikinire yanatanngiye kwandika amafilime. Yakinnye ibice by’iyi filimi birimo Live and Let Die ndetse na A View to a Kill.
Umuryango we watangaje kuwa 23 Gicurasi ubinyujije ku rubuga rwa Twitter ko yitabye Imana azize umutima ndetse ko nubwo yari shaje atari uwo gupfa.
Yaguye mu Busuwisi, bikaba biteganyijwe ko umurambo we uzajyanwa I Monaco aho ugomba gushyingurwa nk’uko byasabzwe n’umuryango we.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yavutse kuwa 14 Ukwakira 1927, ahitwa Stockwell, London, mu Bwongereza, apfa kuwa 23 Gicurasi 3027.
Yashakanye n’abagore 4 barimo Kristina Tholstrup (2002—2017) babyaranye umwana witwa Christina Knudsen; Dorothy Squires (1953—1968) wari n’umuhanzikazi; Luisa Mattioli (1969—2002) babyaranye abana 4 ndetse na Doorn van Steyn (1946—1953)
Mu zindi filime yamenyekanyemo cyane harimo
Live and Let Die (1973)
The Man with the Golden Gun (1974)
The Spy Who Loved Me (1977)
Moonraker (1979)
For Your Eyes Only (1981)
Octopussy (1983)
A View to a Kill (1985)
N’izindi…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *