Ronaldo yaba agiye kongera guhanganira na Messi muri Shampiyona y’u Bufaransa?

Sangiza iyi nkuru

Amakuru ataremezwa neza ava mu Bufaransa akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko nyuma y’aho igihangange muri ruhago, Lionel Messi, kigereye mu ikipe ya PSG, ubu ngo ikindi gihangange, Cristiano Ronaldo nacyo cyIbinyamakuru by’aba kiri mu nzira cyerekeza muri Shampiyona y’u Bufaransa mu ikipe ya Monaco.

Ibinyamakuru by’imikino nka Le 10 Sport kivuga ko hari amakuru cyakusanyije ku bantu bireba ngo kigaragaze umucyo kuri iyi dosiye.

Iki kinyamakuru kivuga ko nyuma y’aho Lionel Messi agereye mu Bufaransa, inzozi zose zemewe, harimo n’izo kubona Cristiano Ronaldo muri Ligue 1. Ikipe ya PSG na yo ngo yakwifuza kwibikaho Ronaldo, ariko ikipe bivugwa ko ishobora kumuzana ni Monaco.

Ababivuga bashingira ku kuba ngo hari abarabutswe Ronardo (CR7) muri imwe mu mahoteli ahenze yo mu Mujyi wa Monaco. Ngo ntabwo yari wenyine kandi yari kumwe na Dmitry Rybolovlev, umuherwe w’Umurusiya nyiri AS Monaco. Ibi ni bimwe mu byo bamwe bashingiraho bemeza ko iyi kipe yaba iri mu biganiro na CR7.

Le 10 Sport ariko ivuga ko yagerageje kumva icyo abantu bo muri Monaco bavuga kuri ibi ariko nta makuru yabashije kubona abyemeza. Abegereye umukinnyi Cristiano Ronaldo bo bavuga ko ibyo ari ibihuha.

Iyi nkuru ntiyemeza niba koko Ronaldo yari muri Monaco cyangwa niba nyiri AS Monaco, umuherwe Rybolovlev, yaba yari ari muri hotel ivugwa. Gusa, Kuri instagram ye Ronaldo yaje kugaragaza ifoto ari muri hotel yavuzwe ari kumwe n’umuhungu we muri Sauna, ariko ntabwo hagaragaraho Dmitry Rybolovlev.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *