1774378870166.Screenshot_20260324-210043_copy_1000x738

RP Tumba College yemeje urupfu rw’umunyeshuri wayo wasanzwe yapfanye n’umukobwa

Sangiza iyi nkuru

Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubunenyingiro, ishami rya Tumba ryo mu Karere ka Rulindo, ryatangaje ko hari umunyeshuri w’umuhungu waryigagamo wasanganwe n’umukobwa bombi bapfuye.

RP Tumba College ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yagize iti: “Tubabajwe n’urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri wacu, IRAKOZE Angelo. Umuryango mugari wa RP Tumba College wifatanyije n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.”

Iri shuri ryunzemo riti: “Umurambo wa IRAKOZE Angelo wabonetse hamwe n’uw’undi muntu. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu. Ba nyakwigendera baruhukire mu mahoro.”

Amakuru avuga ko umurambo wa Irakoze wari ufite imyaka 20 y’amavuko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe wasanzwe umanitse mu nzitiramibu yapfuye, mu gihe umukobwa w’imyaka 18 wari waje kumusura na we yasanzwe aryamye hasi yapfuye.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yatangaje ko bikekwa ko uriya musore wigaga mu mwaka wa mbere ibijyanye n’Ikoranabuhanga ari we wishe umukobwa bivugwa ko yari yamusuye, hanyuma na we yarangiza akiyahura.

Meya Mukanyirigira yavuze ko ibi bigaragazwa n’ubutumwa bwo kuri telefone Irakoze yoherereje iwabo w’umukobwa ababwira ko amaze kumwica, anabamenyesha n’aho bazasanga umurambo we.

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba ababyeyi kujya bita ku bana babo bakagirana ubucuti ku buryo baganira byose, kuko uwo mukobwa basanze yari yavuye iwabo agiye mu Mujyi wa Kigali kureba aho azakorera imenyerezamwuga ariko aza no kujya i Rulindo batabizi.

Amakuru avuga ko ababyeyi b’umuhungu bari bazi ko bariya bombi baziranye, kuko bize ku kigo kimwe.

Ababyeyi b’aba bana ubwo inzego z’umutekano zahageraga na bo bari bahageze mu gihe imirambo y’abo bombi yahise ijyanwa gukorerwa isuzuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *