RRA irateganya kugira amafaranga izajya igenera umuguzi kuri TVA mu gihe yatse inyemezabuguzi

Sangiza iyi nkuru

Abaguzi bashobora gutangira kubona umugabane ku musoro ku nyongeragaciro wa 18% wakwa ku bicuruzwa na serivisi bisoreshwa, igihe umushinga w’itegeko wateguwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) washyirwa mu itegeko .

Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, itariki ya 23 Nzeri, ubwo abayobozi muri RAA bitabaga Komite y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) kugira ngo batange ibisobanuro ku bibazo by’imicungire mibi y’imari ya Leta byazamuwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2020-2021.

Umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ni umusoro ku bicuruzwa na serivisi wakwa kuri buri cyiciro cy’uruhererekane rwabyo aho agaciro kagenda kazamuka kugeza aho bigurishwa.

Depite Jean-Damascène Murara yavuze ko hari abacuruzi bagurisha ibicuruzwa ariko ntibatange inyemezabuguzi ku baguzi, ibyo bikaba bibuza gukusanya TVA.

Depite Murara yabajije abayobozi ba RRA ati: “Iyo badatanga inyemezabwishyu, TVA iratakara. Ni izihe ngamba zo gukemura iki kibazo kugirango igihugu gishobore kwinjiza imisoro myinshi ?”

Mu rwego rwo gushishikariza abantu gusaba inyemezabuguzi za elegitoronike zitangwa na Electronic Billing Machine (EBM), Komiseri mukuru wa RRA, Pascal Bizimana Ruganintwali, yabwiye abadepite ko hari umushinga w’itegeko ry’imisoro bari kwigaho rigamije kumenyekanisha itangwa ry’umugabane wa TVA ku baguzi.

Yagize ati: “Turashaka ko, niba umuturage aguze amazi [urugero], kandi hakishyurwa umusoro ku nyongeragaciro wa 18%, azahabwa ijanisha ry’iki gipimo [rizagenwa n’amategeko], azashyirwa kuri konti ye (ya banki) mu buryo butaziguye cyangwa konte ya EjoHeza [gahunda yo kuzigama igihe kirekire]. Ibi bizashishikariza abantu gusaba inyemezabuguzi zatanzwe na EBM “.

Aganira n’ikinyamakuru The New Times, Ruganintwali yavuze ko iki cyemezo cyatewe n’uko urwego rushinzwe kwinjiza amafaranga rwahuye n’ibibazo aho bamwe mu bacuruzi badashaka gutanga inyemezabwishyu.

Yavuze ko uyu mushinga w’itegeko ry’imisoro wemeranyijweho na RRA na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ry’Ubukungu, utegerejweho kwemezwa n’izindi nzego [zirimo Inama y’Abaminisitiri n’Inteko Ishinga Amategeko].

Agira ati: “Ariko ni igikorwa cyihutirwa. Turashaka ko ryashyirwaho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari [uzarangira ku ya 30 Kamena 2023] kandi rigatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha.”

Sisitemu ya EBM yaje gusimbuza inyemezabuguzi z’intoki, cyane cyane ku basoreshwa biyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro binjia nibura miliyoni 20 frw mu mwaka.

Ruganintwali yavuze ko hari uburyo bwateganyijwe abantu bashobora kwiyandikisha (kugira konti) hanyuma bakazajya bashyiramo numero y’inymezabwishyu bahawe, hanyuma bukabara pourcentage agomba kubonaho.

Amafaranga nk’ayo, yavuze ko azjya yoherezwa kuri konti yabo ya banki cyangwa ya mobile money.

Ati: “Hari abacuruzi batanga inyemezabuguzi ziriho ibiciro biri hasi ugereranije n’amafaranga bakiriye [ku bicuruzwa byaguzwe]. [Hamwe n’iki gikorwa gishya], nta muguzi uzemera inyemezabwishyu y’amafaranga 1.000 nyamara yaguze ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga 10,000, kubera ko yaba ahomba muri icyo gikorwa cyo [gushimangira umusoro ku nyongeragaciro] ”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *