Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyamenyesheje abasora bose ibyo basabwa gukora mbere y’uko uyu mwaka wa 2023 urangira, aho kivuga ko mu gihe cyo kumenyekanisha umusoro ku nyungu wa 2023 ibyatunze umwuga bitangirwa inyemezabuguzi mu Rwanda, bizemerwa na sisitemu y’ikoranabuhanga ari uko bifite inyemazabuguzi ya EBM, imenyekanisha ryo muri gasutamo, iry’imisoro ifatirwa cyangwa ubwicungure bugaragara mu ifoto y’umutungo.
Mu itangazo RRA yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Ukuboza, yaboneyeho kongera kwibutsa abasora ibi bikurikira mbere yo gusoza umwaka wa 2023 :
1. Gusuzuma ko ingano n’agaciro k’ibicuruzwa biri mu bubiko bihura n’ibigaragazwa na sisitemu ya EBM kugira ngo mu ibaruramari risoza umwaka w’isoreshwa wa 2023 hazakoreshwe imibare nyakuri nk’uko biteganywa n’amategeko ;
2. Abasora batakorewe inyemezabuguzi z’ibicuruzwa cyangwa serivisi baguze baributswa ko bagomba kuzaka aho baguriye bitarenze itariki ya 31 Ukuboza 2023 kugira ngo ibyatunze umwuga byabo byemerwe.
3. Icyitonderwa: Usora wacuruje ibintu atabitangiye inyemezabuguzi ya EBM arasabwa kuzikora no kumenyekanisha umusoro ugendanye nazo bitarenze itariki ya 31 Ukuboza 2023 kugira ngo ububiko bwe bube buri ku murongo.
RRA yaboneyeho kugira inama abasora bose ko kumenyekanisha umusoro ku nyungu z’umwaka wa 2023 byazakorwa bitarenze itariki 15 Gashyantare 2024 kugira ngo abakenera ubufasha bazabuhabwe mbere y’itariki ntarengwa.


