RSF yatangaje ko yiteguye ibiganiro byo guhagarika intambara muri Sudani

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa Rapid Rapid Support (RSF) wavuze ko witeguye guhagarika imirwano byihuse kandi nta mananiza binyuze mu biganiro n’Ingabo za Sudani bahanganye kuva muri Mata 2023.

Iki cyemezo kije mu gihe ingabo ziyobowe na Mohamed Hamdan Dagalo zashyize umukono ku itangazo rya Addis Abeba nyuma yo kuganira n’ihuriro ry’abasivili, Taqadum, ku wa Kabiri maze bahamagarira n’ingabo za Sudani kubigenza gutyo.

Itangazo ryiswe irya Addis Abeba rigamije kuba ishingiro ry’indi mishyikirano no kurangiza intambara imaze amezi icyenda binyuze mu biganiro. Nk’uko byatangajwe na Reuters, umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan Dagalo, yagize ati: “Igisirikare kizanye inyandiko nk’iyi nahita mbisinyira.”

Aya masezerano ngo akubiyemo kwiyemeza gusubiza miliyoni z’abaturage bavanwe mu byabo mu ngo zabo, gushyiraho inzira zifite umutekano, no gushyira abasivili mu biganiro by’amahoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *