Abafite ubumuga bo mu Karere ka Rubavu bagaragara mu mirimo myinshi ibateza imbere, igateza imbere igihugu, batibagiwe no guha akazi abatabufite. Bagaragara cyane mu makoperative y’ubwikorezi bw’imizigo yambukiranya umupaka, hifashishijwe amagare manini atwara hafi toni y’ibicuruzwa. Baboneka kandi mu bucuruzi bw’amakarita y’itumanaho, mu myuga inyuranye no mu mikino.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ugeze mu Mujyi wa Rubavu, usanga abantu benshi bafite ubumuga bakubara, bashishikaye nk’abandi batabufite. Mu gitondo kare kare, ku mupaka muto (uhuza Goma na Rubavu) wa Petite barriere, ubona urujya n’uruza rw’abantu harimo n’amagare apakiye ibintu byinshi. Muri parikingi y’umupaka, amagare 37 ya Koperative COTRARU, apakiye umuceri, amavuta, amasabune, kawunga n’ibindi bicuruzwa bitegereje kwambutswa hakurya I Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Iyi Koperative igizwe n’abafite ubumuga, ariko sibo batwara aya magare; atwarwa n’abatabufite bahawe akazi.
Gusabiriza ku bafite ubumuga ni ingeso imaze gucika muri Rubavu
Ku mpunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abafite ubumuga, mu karere ka Rubavu barivuga imyato. Ubahagarariye akaba n’umwe mu bagize njyanama y’aka karere, Mugire Kagaba Jeannette agira ati “Tugeze heza, ntawe ukitwita amazina adupfobya. Turaharanira kugaragara neza nta gusabiriza. Mu mirenge 12 ya Rubavu, abafite ubumuga bamaze kwibumbira mu makoperative 9, buri mwaka abiri muri yo ahabwa inkunga y’akarere”. Agaruka kuri aya makoperative, Mugire avuga ko Koperative COTRARU y’abafite ubumuga ikora imirimo y’ubwikorezi ku mupaka wa Petite barriere, yahawe miliyoni 11 ikagura amagare, ubu ikaba iha akazi abantu 300 badafite ubumuga. Indi Koperative avuga ni COTUKA yo mu murenge wa Kanama, nayo yahawe miliyoni enye n’igice, ikaba ikora ubucuruzi bw’amakarita y’itumanaho.
Mu mukwabu wakozwe ku bufatanye n’inzego zinyuranye, ngo bafashe abasabiriza 48, ariko nk’uko Mugire Kagaba Jeannette abivuga, ngo “batanu bonyine nibo basanze ari abanyarubavu. Abari bafite ubumuga ni 3 ariko bo nta munyarubavu warimo”. Inama yabaye nyuma y’uyu mukwabu yatanze igitekerezo cy’uko hajyaho itegeko rihana usabiriza, rigahana n’umuha. Mugire ati “guha umusabirizi ni ukumwica umutima, kuko yagombye guhabwa ikimufasha none n’ejo hazaza”.
Umuryango umugaye niwo uheza abafite ubumuga
Umuyobozi wungirije mu Karere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, avuga ko ubumuga atari ubw’umuntu ku giti cye. Ati: “ Ubumuga si umuntu, ni umuryango wose. Umuryango ufite abantu basigara inyuma mu iterambere, batiga, bahezwa, banenwa, bapfobywa, bigunze, badakina, badakora; uwo muryango uba ufite ubumuga. Twe iwacu mu Rwanda twarabikemuye, kuko inzitizi zose Leta yazikuye mu nzira, ahasigaye ni ah’abanyarwanda n’abafite ubumuga ubwabo”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihijwe tariki ya 3 Ukuboza 2016, mu murenge wa Kanama, haremewe abafite ubumuga 12, bahabwa intama 12, zihagaze amafaranga 360.000. Nzambazimana Jean damaour, uhagarariye abafite ubumuga muri uyu murenge, avuga ko zavuye mu makopertaive yabo asaga 5 muri uwo murenge, akaba agizwe n’abanyamuryango bagera kuri 125.
Mu gitabo cy’ibarurishamibare gisohorwa buri mwaka n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare(NISR), hagaragaramo ko abana 1387 bafite ubumuga biga mu mashuri y’incuke. Iki gitabo cya 2015 kandi, kivuga ko mu mwaka wa 2014 mu mashuri y’imyuga harimo abanyeshuri 454 bafite ubumuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste@bwiza.com




