Rubavu: Abagoronome bakorera mu biro banengewe mu ruhame

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bukomeje kwibaza impamvu Abashinzwe ubuhinzi (abagoronome) mu mirenge yose igize akarere ka Rubavu usanga bicaye muri za biro mu gihe akazi kabo kakagombye gukorerwa mu mirima no gusura abahinzi.

Ibi barabyibaza mu gihe byibura buri mugoronome w’umurenge yahawe Moto imworohereza kugera ahashoboka hose ariko rimwe na rimwe ugasanga za moto ziraparitse cyangwa zikoreshwa ibindi.

Musinga Damien umwe mu baturage akaba n’umuhinzi yagize ati “njyewe nzi abagoronome benshi babeshya ngo bagiye kuri terrain ugasanga mu byukuri atariho bagiye ahubwo bigendeye mu zindi gahunda zabo, nko mu tubare, mu masengesho, mu mujyi, ugasanga noneho no mu biro ntabahari. Wamubaza akavuga ko yari kuri terrain. Hari na moto za Leta bakodesha ugasanga ziri kwigishirizwaho amasomo yo gutwara”.

Ibi byatumye Bwiza.com yegera abagoronome kugirango bagire icyo babivugaho,
Mbarushimana Venerant ni umwe muri abo bagoronome wo mu murenge wa Bugeshi, yagize ati”nibyo koko ibyo bibaho kuri bake, ahubwo ikibazo tugira ni uko usanga dutumirwa mu manama menshi ku murenge no mu karere ugasanga hari n’inama zitakagombye kutureba ariko tukazitumirwamo, nka mitiweri, kuboneza imbyaro, VUP,… twasaba ko bazitugabanyiriza kuko akenshi ari byo usanga bituma tutagera mu mirima”.

Ubusanzwe aba bagoronome bemeza ko ari abaganga b’ibihingwa bityo bakaba bakagombye gukurikirana imirima umunsi ku munsi no kwakira amakuru. Ingaruka zibirimo ni uko kudasura imyaka mu mirima ari byo usanga kenshi bituma indwara zakagombye kuvurwa zimenyekana amazi yararenze inkombe.

Rwandanga Justin ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Rubavu yagize ati “hari indwara zimenyekana zaramaze kugera aho tutazikumira, ibi biterwa nuko abagoronome bacu bakorera muri za biro aho gusura imirima”.

Mu nama itegura igihembwe cy’ihinga 2018 , ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwanenguye aba bagoronome mu ruhame.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imaRi n’iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier yagize ati “turanenga abagoronome bagikorera muri za biro, turabasaba kujya mu mirima no gusura abahinzi kugirango dukumire hakiri kare ibyonnyi n’indwra zishobora kwibasira ibihingwa.”

Ibi babivuze mu gihe akarere ka Rubavu kabarwa nk’ikigega cy’igihugu mu buhinzi bw’ibirayi bihingwa ku buso bwa hegitari 9700, ibigori, imboga hamwe n’ibishyimbo hakaniyongeraho ibihingwa ngengabukungu nk’ibireti, icyayi, urutoki ndetse na kawa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Magarambe Theodore/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *