Mu karere ka Rubavu hakunze kuvugwa ubucuruzi bukorwa ku buryo butemewe n’amategeko, bugaragara ku mupaka uhuza Congo n’u Rwanda, aho abenshi bibaza impamvu ubu bucuruzi bwa magendu budacika ahubwo ugasanga buriyongera umunsi ku wundi.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na bamwe mu baturage baturiye umupaka, bemeza ko biterwa nuko hagati y’ibihugu byombi nta mipaka igaragarira amaso nk’imigezi, ibiti,… abandi bakemeza ko zimwe mu nzego zikorera kuri uyu mupaka ku ruhande rw’ibihugu byombi zibigiramo uruhare, aho zirya ruswa zikinjiza magendu harimo n’ibiyobyabwenge nk’urumogi, inzoga z’inkorano,…
Mawazo Oliva yagize ati “n’ubwo bivugwa ko ruswa yaciwe mu Rwanda, usanga kuri uyu mupaka hari aho bigikorwa n’ubwo bikorwa mu mayeri akomeye .
Nonese iyo habaye umukwabu kuki basangana abantu benshi ibiyobyabwenge kandi batabinywa, kuki buri munsi mu muhanda ujya Kigali hafatirwa ibitenge n’inzoga ndetse n’ibindi bicuruzwa, ni uko hari forode ikorwa ku buryo bukomeye .”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byatumye inzego zitandukanye zikorera kuri uyu mupaka mu nama yabahurije hamwe bagaragaza ibanga ubwo bucuruzi bukorwamo.
Umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka mu ntara y’Iburengerazuba, Bwana Gatarama Benois yagize ati “abacuruza urumogi n’izindi magendu bahinduye amayeri, abatwara urumogi basigaye baruhisha mu misatsi abandi mu nkweto hari abaruhekeraho abana, hari abateka ubugari bakarushyiramo, hari abo twafashe barutwaye mu bihaza no mu mapine.
Abacuruza ibitenge bo bafite ba komisiyoneri babitwara muri za teremusi ku buryo kubagenzura no kubatahura bisaba izindi mbaraga ndetse ugasanga abaturage batabizi babyita guhohotera n’ibindi….”
Uretse ayo mayeri yagaragajwe n’inzego zishinzwe umupaka,banavuze ko hari inzira za Magendu aho bamwe babaca murihumye bakazinyuramo,basaba buri wese kwirinda ayo makosa.
Ku bijyanye n’ubucuruzi bukorerwa ku mupaka basabye ko Polisi y’igihugu yahashyira imbwa zihoraho zabitojwe zafasha mu gutahura ibiyobyabwenge ndetse n’intwaro.
Ubuyobozi bwa MINIACOM, bwasabye aba baturage kubahiriza amategeko agenga umupaka kuko boroherejwe mu gukora ubucuruzi buciriritse bakurirwaho amahoro.
Umukozi muri iyi Ministere ushinzwe ubucuruzi bwambukiranya umupaka, Tayobwa James na we ati ”turasaba abaturage bakora magendu kubireka, ku bijyanye nibyo abakora ku mupaka bifuje tugiye kuzakora ubuvugizi”.
Izi ngamba zaganiriweho mu gihe usanga muri Polisi mu karere ka Rubavu hakunze gufungirwa abafatanwe ibiyobyabwenge ndetse n’abacuruza magendu bayivanye Congo, aho muri iyi nama bavuze ko hari abacuruzi bakomeye bihishe inyuma y’ubwo bucuruzi bagakoresha abantu benshi bagamije guhunga imisoro n’amahoro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com


