Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bazwi nk’abamotari bakorera mu mujyi wa Rubavu, barashimira leta yabatekerejeho ikabashakira ingofero zirinda umutwe (Casques) nziza kandi zijyanye n’igihe, bagahamya ko zitezweho kurinda ubuzima bwabo zikanabafasha kudakomereka cyane mu gihe baba bakoze impanuka.
Ibi babitangaje kuri iyu wa Kane tariki ya 22 Gicurasi, ubwo bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu kugenda neza mu muhanda no kwambara ingofero yabugenewe mu gihe uri kuri moto, kandi ikaba ari ingofero ikwiye ishobora kukurinda mu gihe cy’impanuka.
Ni gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’ikigo gishinzwe ubuziranenge, babifashijwemo na Polisi y’igihugu mu rwego rwo kugabanya imfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda, ahanini zikunze gukorwa n’abatwara abantu kuri moto bitewe no kuba nta bwirinzi buhagije baba bafite.
Bamwe mu batwara abantu kuri moto mu mujyi wa Rubavu bavuze ko bishimiye kuba leta yarabatekerejeho ikabazanira uyu mwambaro mushya uzabarinda gukomereka, cyane ku gice cy’umutwe mu gihe habaye impanuka mu muhanda.

Niyinkunda Hussein usanzwe atwara abantu kuri Moto mu mujyi wa Rubavu yagize ati:”Turashimira leta cyane kuba yadutekerejeho kuko ‘casques’ twari dusanganwe wasangaga ari Pilate, kubera ko wakoraga impanuka ukagwa hariya Casque na yo ikagwa iriya, ugasanga ntacyo igufashije… Turasaba ko batubwira igiciro cyazo ahubwo bakazitugezaho vuba byihuse”.
Visi Perezida wa Koperative y’abamotari mu karere ka Rubavu, Niyomugabo Mika, avuga ko izi biteguye gufasha abanyamuryango babo kubona izi Casques ngo kuko basanze ari ingenzi ku buzima bw’umushoferi ndetse n’umugenzi atwaye.
Yagize ati: “Nk’ubuyobozi bwa Koperative turiteguye kandi twizeye ko abanyamuryango bacu bazabyubahiriza nkuko n’ ibindi byose basanzwe babikora, na cyane ko natwe tumaze iminsi tubashishikariza ko hari Casques nshyashya zamaze kuboneka. Igisigaye ahubwo akaba ari ukumenya aho tuzikura ndetse no kumenya igiciro cyazo kugira ngo dutangire tuzigure.”
Umukozi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo mu ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri gahunda yo gutwara abantu mu buryo budaheza kandi butabangamiye ikirere, yavuze ko ubu bukangurambaga buzasiga abatwara abantu kuri moto bamenye agaciro ka Casque ikwiye, kuko byagaragaye ko izihari ubu ngubu zitagira uruhare mu gutabara umuntu mu gihe habaye impanuka.
Twagirimana Janvier yagize ati: “Twagerageje gushaka Casques zidahenze ariko zujuje ubuziranenge, zishobora kurinda umuntu mu bihe by’impanuka, kuko zifite umwihariko wo kurinda umuntu kwangirika k’umutwe igihe aguye hasi, bitewe n’ibipimo ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge RSB bafatanije n’ibindi bigo bagenzuye bagasanga koko zujuje ubuziranenge hagendewe ku bipimo mpuzamahanga.”
Mu mezi atandatu ya mbere ya 2023, moto n’amagare byagize uruhare mu mpanuka zigera ku 2,322, zihitana abantu 98 kandi zikomeretsa bikabije abandi 46. Ibi byihariye 53% by’impanuka zose zagaragajwe muri icyo gihe.
Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda mu 2019, bwagize uruhare rukomeye mu kugabanya impanuka zo mu muhanda ku kigero cya 17% nyuma y’iyi mibare, hagiye hagaragara ko imyitwarire y’abamotari n’abanyonzi ari imwe mu mpamvu nyamukuru z’izi mpanuka.
Muri iyo mwitwarire harimo kugendera ku muvuduko ukabije, Gupakira ibirenze ubushobozi Kugenda mu ijoro, kunywa ibisindisha mbere yo gutwara, kwirengagiza amatara n’ibimenyetso by’umuhanda n’ibindi.


