Mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Bugeshi, muri iri joro ryakeye, station ya polise yagabweho igitero n’abantu bataramenyekana maze bamwe bahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin akaba yavuze ko polisi ikibikurikirana, ikaba iribubivuge n’imara kubimenya neza, iki gitero kikaba cyabaye muri iri joro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu.

Umuvugizi ACP Twahirwa n’ubwo atagize byinshi avuga ariko yagaragaje koko ko Polisi iri gukora ibishoboka kuri ibi byabereye kuri iyi stasiyo, aho agize ati “Ntabwo turabona ibisobanuro, turaza kubabwira turacyabikurikirana.”
Sinamenye Jeremie, umuyobozi w’akarere ka Rubavu akaba yemeje ko iki gitero cyabaye muri iri joro ariko yirinze kuvuga abagabye iki gitero nubwo bamwe bavuga ko bishoboka kuba ari abarwanyi ba FDLR, ati “Ni byo koko byabaye; hari abatakaje ubuzima, ubu turi i Bugeshi twagiye guhumuriza abaturage”.
Muri Werurwe uyu mwaka n’ubundi mu karere ka Rubavu ku kigo cya gisirikare bagabweho igitero mu buryo butunguranye umurwanyi umwe wari wambaye umwambaro w’igisirikare cya Congo-Kinshasa ahasiga ubuzima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com,src:izubarirashe


