Rubavu: Abanyeshuli baribaza uburyo bazajya bagenda ibilometero 10 bajya mu bizamini bya Leta banashonje

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu banyeshuri biga mu cyiciro rusange bo mu murenge wa Busasamana n’indi bituranye, mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’urugendo rurerure bazakora bajya gukora ibizamini bya Leta.

Hamwe n’ababyeyi babo, bavuga ko byibura umwana azajya agenda ibilometero birenga 10, ava mu rugo mu gitondo, akanahataha nimugoroba, n’ejo bikaba uko. Ibi babona ari imbogamizi ikomeye ishobora gutuma n’umusaruro wabo utazaba uko bo babyifuza.

Muri uyu murenge wa Busasamana ngo niho hashyizwe centre z’ibizamini kandi ari kure y’aho batuye, barabara bagasanga byibura ibi bilometero bazajya babigenda mu masaha agera kuri 3 kandi ku manywa batari bufate ifunguro.

Umwe muri abo banyeshuri, Mukandori Anitha, agira ati ”Twagiye tubona aho tuzakorera ibizamini bya leta uburyo ari kure bidutera impungenge zikomeye, hari igihe duhura n’imvura, umunaniro cyane ko tuba twaraye rwantambi dusoma mu makayi, ibitotsi, inzara na siteresi iterwa n’uko turi mu bizamini, byaba byiza bagiye badushakira santeri zitwegereye”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Barasaba ko bakwegerezwa aho gukorera ikizamini cya Leta dore ko hari abakora ikizamini batariye ndetse n’abandi bakagera ku ishuri bakerewe bikaba byabaviramo gutsindwa.

Bamwe mu babyeyi babo banyeshuri, bavuga ko kuba abana babo bakorera iki kizamini kure, bibagiraho ingaruka zirimo no gutsindwa, bagaheraho basaba ubuyobozi kubegereza aho gukorera iki kizamini hafi y’iwabo bitabasabye gukora urugendo rurerure.

Nyiransabigaba Hawa ati ”Aho bamwe mu bana bacu barangiza icyiciro rusange bajya gukorera ibizamini bya leta ni kure cyane ku buryo bishobora no gutuma batsindwa ibyo bizamini, bakagombye kuborohereza bakongera centre z’ibizamini”.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Busasamana, avuga ko iki kibazo cy’abana bakora ibirometero byinshi baza gukora ibizamini kizwi, ndetse ko kibangamye, akongeraho ko bagenda urwo rugendo rwose banabwiriwe.

Ati “Nibyo koko aba bana baravunika, bakora urugendo rurerure baza mu bizamini bakanongera kurukora bataha nimugoroba, na saa sita ntabwo bagaburirwa kuko baba barishyuye amafaranga ku bigo bigaho y’amafunguro ya saa sita, iyo bageze kuri centre y’ikizamini barabwirirwa”.

Akomeza avuga ko bamwe muri aba bana bakora ibilometero bigera kuri 7 [ibigera kuri 14 banataha], atanga urugero rw’abava mu kagari ka Kabumba na Njerima two mu wundi murenge wa Bugeshi, bagenda ibiri hagati ya ya 5 na 7.

Avuga ko mu bigo 8 bigize umurenge wa Bugeshi, icya Busasamana ya 2, ari cyo cyonyine gicumbikira abanyeshuri, bisobanuye ko no gucumbikira aba bana bitashoboka, ko bagomba gukora ibizamini bataha ndetse bakanigaburira.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, na we avuga ko hari bamwe mu banyeshuri bakora urwo rugendo rurerure bajya gukora ikizamini ariko ngo bagiye kureba uko hashyirwaho aho bazakorera hakurikijwe aho batuye.

Agira ati ”iki kibazo haraho kiri, ariko tugiye gushaka uburyo abo banyeshuri batuye kure bazajya boroherezwa byibura bagakorera mu bigo bibegereye”.

Akomeza asaba aba banyeshuri bakora uru rugendo rurerure kudacika intege kubera urugendo, ko basubiramo amasomo yabo neza kugira ngo bazarusheho gutsinda neza.

Ibizamini bya Leta ku bazasoza amashuri abanza mu 2017 bizaba hagati y’itariki 15-17 Ugushyingo 2017, na ho ku basoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye bikorwe hagati y’itariki ya 20 Ugushyingo n’iya 01 Ukuboza 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Magarambe Theodore/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *