Rubavu: Abaturage batishoboye bamaze amezi atatu badahembwa amafaranga bakoreye

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, biganjemo abari mu zabukuru ndetse banabarurwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe hamwe n’abandi batoranijwe nk’abatishoboye, baravuga ko bamaze amezi atatu badahembwa amafaranga bakoreye, bakora isuku mu mihanda yo mu muri uwo murenge uri mu karere ka Rubavu.

Aba baturage bavuga ko babayeho nabi, basaba ubuyobozi bwabahaye akazi kubishyura kugirango ayo mafranga bayikenuze mu bibazo bafite mu miryango.

Bari mu cyicyiro cya mbere cy’ubudehe, bari bahawe akazi ko gukora isuku muri imwe mu mihanda iri muri uyu murenge muri gahunda ya VUP.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mukamwiza Mariya, umukecuru w’imyaka isaga 60, agira ati “kuva mu kwezi kwa karindwi twahawe imirimo yo gukora isuku mu mihanda, kugeza ubu ntabwo baduhemba ayo twakoreye kandi iyo tubajije bahora batwizeza ko bazatwishyura ejo none amezi asaga atatu ararangiye”.

Bavuga ko muri iki gihe cyose bamaze batishyurwa, bahuye n’ibibazo by’ubukene, bakifuza ko bahabwa ayo mafaranga kugirango bakemure bimwe mu byo bakeneye.

Sendashonga Yunusi, ati “byatugizeho ingaruka zikomeye, kuko twafashe amadeni y’abandi, binatubuza guhinga ndetse n’abo twahingishije twabuze ayo tubishyura”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ugirirabino Elzaphani, yijeje aba baturage ko iki kibazo kizakemuka bitarenze icyumweru kimwe gusa.

Ati “iki kibazo turakizi kandi kiratubangamiye ariko twavuganye n’abakuru b’imidugudu ku buryo mu minsi mike nk’icyumweru kimwe tuzayabaha”.

Iki gisubizo abaturage baragishidikanyaho bavuga ko atari ubwa mbere bizezwa ibitangaza ko bagiye guhembwa, nyuma bagategereza amaso agahera mu birere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Magarambe Theodore/Bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *