Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeje ko hari abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bakomeje kubagezaho amabarwa asezera ku mirimo bari bashinzwe, ubuyobozi bukavuga ko hari imihigo batesheje. Gusa nubwo ubuyobozi buga ko batesheje imihigo, ikizwi nuko beshi bazize imyitwarire mibi yabagaragayeho mu kazi bagategekwa gusezera mu kazi.
Amakuru bwiza.com ifite nuko aba basezeye benshi muri bo bazize imyitwarire mibi irimo : baryagaruswa nubwo bitavugwa mu uburyo bweruye, ubusinzi, ubwambuzi, kudakora ubukangurambaga mu baturage. Mu gihe ugaragaye ko utesheje imihigo mu nzego z’ibanze kenshi utegekwa guhagarika imirimo n’ubwo abayobozi batemera ko abasezera akazi baba bategetswe cyangwa ngo bashyirweho igitutu n’inzego zitandukanye.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ba Gitifu 10 basezeye akazi kuva kuwa mbere nejo kuwa kabiri biriwe batanga amabarwa yo gusezera.
Ishimwe Pacifique n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imbereho y’abaturage yemereye umunyamakuru wa bwiza I Rubavu ko aribyo koko hari ba Gitifu basezeye ku mirimo yabo kubera impamvu zabo bwite.
Yagize ati” basezeye kuko badakwiriye kuba bakomeza, hashingiwe ku muvuduko w’iterambere yabona ko atabishobara agahitamo gusezera”
Pacifique akomeza avuga ko hari bamwe bashobora kuba basezeye kubera ko batesheje imihigo, aho yatanze urugero nko kuba hari abakiri hasi mu bwisungane mu kwivuza aho usanga bakiri munsi ya 60% no kuba badashobora gushishikariza abaturage gahunda ya leta.
Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari basezeye ku mirimo yabo batangarije bwiza.com ko bategetswe kwandika basezera nyuma yo kugaragarizwa amakosa bagiye bakora mu kazi.
Amakuru avugwa ngo nuko abenshi bazize ibijyanye n’imyubakire yo mu kajagari ikomeje kugaragara muri aka karere bikekwa ko bagiye bakira indonke zaturukaga muri iki gikorwa kubera ko umujyi wa Rubavu uri mu mijyi yunganira Kigali, abandi bakaba bavugwaho ubusinzi, ubwambuzi, no kudakora ubukangurambaga mu baturage.


