Abaturage barashinja akarere ka Rubavu kubambura ubutaka bwabo kuva mu mwaka w’2009 kugeza magingo aya, bakavuga ko baje bababwira ko hazacukurwamo laterite zo gukora umuhanda Rubavu-Musanze bakazahabwa ingurane.
Ubwo umuhanda Rubavu-Musanze wakorwaga mu 2009, abakozi ba sosiyete ya STRABAG yawukoraga baje gushaka ibicangarayi bazana n’uwahoze ari Agoronome (Agronome) w’Umurenge wa Nyakiriba bababwira ko bagomba gutanga ubwo butaka bakazahabwa ingurane kuva icyo gihe ubutaka bwabo bakaba batarabuhabwa.
Mpayimana Ephrem umwe mubahafite ubutaka avuga ko kuva 2009 nta rwego batandikiye kuva ku Murenge kugeza ku Ntara y’Iburengerazuba. Yagize ati: ”Twandikiye inzego zose kuva ku Murenge kugeza ku Ntara ariko kugeza magingo aya ntabwo turahabwa ubutaka bwacu.”
Turatsinze Phanuel we avuga ko uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas yigeze kubahesha ubutaka bwabo n’Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu irabyemeza, bahabwa icyangombwa ariko baza gutungurwa no kubona akarere gashyiramo rwiyemezamirimo ucukura laterite.
Turatsinze yagize ati: ”Uwari Guverineri yaduhaye ubutaka bwacu n’Inama Ijyanama irabyemeza, yewe baduha n’ibyangombwa ariko dutungurwa no kubona rwiyemezamirimo aza gucukuramo laterite avuga ko yashyizwemo n’Akarere na none akabikora ku nyungu ze bwite.’’
Turatsinze akomeza avuga ko bumvise bibarenze bandikira Perezida wa Rupubulika, baha kopi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Urwego rw’Umuvunyi, baza gusubizwa kuko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umuvunyi bandikiye Akarere ka Rubavu bababwira ko mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu baba bakemuye iki kibazo ariko ameze agiye gushira ari ane nta gisubizo.
Aba baturage bavuga ko iyo bageze ku biro by’Akarere, abayobozi babatuka hafi no kubashyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rubafunge bazira ibyabo ndetse bakaba bageze n’igihe cyo gushaka abataragiraga ubutaka muri iyi mirima yabo kugira ngo bemeze ko bishyuwe na Sosiyete ya Strabag.
Mpayimana ati: ”Bigeze n’aho bazana abaturage batigeze bagira ubutaka aha, bakaza bemeza ko twishyuwe na STRABAG kandi atari byo. Ni gute Sosiyete nka STRABAG yakwishyura umuturage mu ibahasha? Cyakora hari abo bagiye bishyura imyaka n’ibiti byarimo kuko bari bategereje inguranwa ari njye narabyanze kuko bampaga amafaranga make. Mfite n’ibarwa nabandikiye ko ntakwishyurwa ku giciro gito bantereraho kashe y’uko bayakiriye, hanyuma ukambwira ngo waranyishyuye! Oya bazajye kureba mu ma banki yose banyereke aho nishyuriwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Nzabonimpa Deogratias avuga ko basuzumye iki kibazo basanga abaturage barishyuwe na Sosiyete ya STRABAG n’ubwo bavuga ko bishyuwe make.
N’ubwo uyu muyobozi avuga ko abaturage bishyuwe, ntagaragaza aho bishyuriwe uretse kuvuga ko babwiwe n’abari bahafite imirima ko bishyuwe ariko nabo bakaba bemeza ko bishyuwe amafaranga make.



2 Responses
Rubavu: Bashinja Akarere kubatwara ubutaka ku ngufu
Munyumvire iki gisubizo cy’umuyobozi kweli!! None se twemereko Strabag yishyuye! Ubwo urumva ari akarere? Nubwo nayo abaturage bavugako batayishyuwe! Akarere se ubu tuvugeko gahagarariye strabag? Ese birenewe?
Rubavu: Bashinja Akarere kubatwara ubutaka ku ngufu
Munyumvire iki gisubizo cy’umuyobozi kweli!! None se twemereko Strabag yishyuye! Ubwo urumva ari akarere? Nubwo nayo abaturage bavugako batayishyuwe! Akarere se ubu tuvugeko gahagarariye strabag? Ese birenewe?